RFL
Kigali

IMODOKA: Giancarlo Davite yatwaye igikombe cya Nyirangarama Tare Sprint Rally 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/03/2019 10:48
0


Giancarlo Davite umaze kuba ihigangange mu mu mukino wo gutwara imodoka (Rally) yongeye kubigaragaza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Weerurwe 2019 atwara Nyirangarama Tare Sprint Rally 2019 abaye uwa mbere mu ntera ya kilometero 89,2 agakoresha 1h11’48”.



Giancarlo Davite na Yan Demester bafatanya gutwara, batwaye igikombe barusha Roshanali Mohammed na na Hassan Ali baba mu ikipe ya Momo Rally Team iminota itandatu n’amasegonda 14 (6’14”).


Giancarlo Davite (Iburyo) na Yan Demester (Ibumsoo) mugenzi we bafatanya batsinze irushanwa


Imodoka ya Giancarlo Davite niyo yabanzaga guhaguruka

Ni irushanwa ryari irya mbere ritangira umwaka w’imikino 2019 mu ishyirahamwe ry’umukino w’imodoka mu Rwanda, irushanwa ryabereye mu mihanda y’akarere ka Rulindo mu mirenge irimo, Shyorongi, Tare n’akagari ka Nyirangarama.

Bagitangira isiganwa, abasiganwa basabwaga kuva i Shyorongi bakanyura mu muhanda w’igitaka winjiriye munsi y’umuhanda wa kaburimbo bagakomeza bacaga ahitwa mu Nturo bagahinguka i Nyange aho umuhanda w’igitaka uhurira na kaburimbo. Aho babaga bakoze intera ya kilometero 16, bakahazenguruka inshuro ebyiri (2) bityo bakaba bakoze intera ya kilometero 32 (32 Km).

Ubwo babaga bamaze gukora urugendo rwa Shyorongi-Nyange (32 Km) basabwaga kuza kongera guturuka i Nyange bagasubira mu muhanda w’igitaka uca mu Nturo bakazahinguka i Shyorongi aho umuhanda wa kaburimbo uhurira n’uw’igitaka naho bakahakora inshuri ebyiri (2). Bityo muri rusange bakaba bakoze intera ya kilomtero 64 (64 Km).

Mu buryo bwo gukina, buri modoka yahagarukaga ukwayo nta gusiganwa n’indi bakaza kureba ibihe buri imwe yakoresheje kugira ngo baze gukora igiteranyo barebe ikipe cyangwa imodoka yakoresheje ibihe bito kurusha abandi.

Giancarlo Davite ni we wabanzaga guhaguruka n’imodoka ye yari yambaye nimero rimwe. Gutsinda iri siganwa yabitangiye ku muzenguruko wa mbere kuko yakoresheje iminota 12’14 mu ntera ya kilometero 16 (16 Km) mu gihe Momo Rally Team bakoresheje 13’21” baza ku mwanya wa kabiri.


Imodoka ya Gianvarlo Davite iri mu zikomeye mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba

Urugendo rwa Shyorongi-Nyange (32 Km) rwarangiye Team Giancarlo bamaze gukoresha iminota 24 n’amasegonda 14 (24’14”) mu gihe Momo Rally Team (Hassan Ali na Roshanali Mohammed) bakoresheje 26’31”. Mitralos Elefterros na Pagann Paolo bari mu ikipe ya Mitraros baje ari aba gatatu (3) bakoresheje 28’30”.


Akagera Business Group Rally Team basoje ku mwanya wa 4

Giancarlo Rally Team n’ubundi baje gukomeza gukoresha ibihe bito mu rugendo rwa Nyange-Shyorongi inshuro ebyiri (2) kuko bakoresheje iminota 25’11” mu gihe Momo Rally Team bakoresheje 28’28”.

Nyuma yo gusoza iyi mizenguruko, abasiganwa bafashe indi gahunda yo kuzamuka umusozi wa Tare, urugendo rusange rwari rufite intera ya kilometero eshanu ariko hazamuka cyane.

Giancarlo Rally Team yakoresheje iminota ine n’amasegonda 16 (4’16”) mu gihe Momo Rally Team bakoresheje 4’46” birangira ikinyuranyo cyanze kuvamo bityo Giancarlo Davite atwara igikombe atyo.

Nyuma yo gutwara iki gikombe, Giancarlo Davite yavuze ko nta banga rihambaye yakoresheje ahubwo ko ari imyitozo ihagije yakoze ndetse akaba anafite imodoka ibimufashamo.

“Ndishimye kuko natwaye igikombe cy’irushanwa rya mbere muri 2019. Nta banga rihambaye mbona nakoresheje ahubwo ni imyitozo mba nakoze ndetse nkaba nafite imodoka inkundira cyane”. Giancarlo


Giancarlo Davite agera i Nyange

Giancarlo avuga ko nyuma yo kuba atangiye neza umwaka w’imikino mu Rwanda, agiye kwitegura amarushanwa atandukanye arimo iryo azitabira i Burundi, Afurika y’Epfo no mu bihugu by’i Burayi.

Muri rusange hari hitabiriye imodoka 12 ariko harangije kimwe cya kabiri bitewe n'uko hari izagiye ziva mu irushanwa bitewe n’impanuka ku bw’amahirwe zitagize uwo zihitana.

Mu modoka zitabashije gusoza isiganwa uko ari esheshatu (6) harimo iya Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude (Subaru Impreza N10, RC2), Uwimana Jules na Bukuru Hassan (Buggy), Lionel Kayitankore na Mujui Kevi (Toyota Celica, 2WD), Mayaka Felekeni Amigo na Salim Abdallah (Peugeot 205, 2WD), Fergadiotis G.Tassos na Gatsinzi Jonathan (Toyoya Corolla, 2 WD) ndetse n’imodoka ya Yoto Fabrice na Peter Kubwimana (Subaru Impreza, S).




Bamwe bavuyemo bitewe n'impanuka


Imodoka ya Mayaka Felekeni Amigo iri mu modoka zitasoje isiganwa

Dore uko abasoje bakurikirana:

1.Gianca Rally Team (Giancarlo Davite na Yan Demester):1h11’48”

2.Momo Rally Team (Hassan Alu na Roshanali Mohammed):1h18’02”

3.Mitraros (Mitraros Elefterrios na Pagann Paolo): 1h21’20”

4.ABG Rally Team (Jean Jean Giesen na Yannick Dewalque): 1h25’41”

5.Imtiaz Team (Imtiaz Din na Scoot Cook): 1h34’08”

6.Huye Motosport (Semana Furaha na Kubwimana Emmanuel): 1h37’37”.



Mu rwego rwo kwirinda impanuka abafite amagare bashakaga ukuntu bayatwara bakayahungisha umuhanda



Ni imodoka ziba zihuta






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND