RFL
Kigali

Mu mwambaro wo gusohokana n'icupa ry’inzoga, Shaddyboo yitabiriye igikorwa cyo koza imodoka cyiswe ‘Save d’Amour’ – VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/03/2019 19:12
2


Shaddyboo ni izina rimaze kwamamara hano mu Rwanda. Uyu mukobwa wiyemerera ko ari umu ‘Slay Queen’ ariko agahakana ibyo kuba indaya, yateguye igikorwa cyo koza imodoka amafaranga avuyemo agafasha umukinnyi wa Filime urembejwe n’impyiko hano mu Rwanda D’Amour Selemani.



Iki gikorwa cyabereye Car Wash cyagombaga gutangira saa yine za mugitondo icyakora kubera impamvu Shaddyboo atangaza ko zitamuturutseho cyatangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2019. Nyuma yo kugera ahari kogerezwa izi modoka Shaddyboo wari utegerejwe n’abanyamakuru benshi ba hano mu Rwanda yatangiye koza imodoka.

ShaddybooShaddyboo

Shaddyboo yitabiriye yiyambariye gutya afite n'iri cupa rya champagne

Uyu mukobwa yatunguranye ubwo yahingukaga ahabereye iki gikorwa cyane ko yari yitwaje icupa ry’inzoga, yambaye imyenda yo gusohokana. Gusa nanone ntiyigeze yitinya, uko yaje niko yaserutse yoza imodoka yambaye uko; gusa nyuma baza kumugoboka bamuha igisarubeti cyo kwambara inyuma. Byari igikorwa ubona kirimo no kwidagadura aho bozaga imodoka bari kwibyinira.

Shaddyboo

Shaddyboo yogeje imodoka

Safari Patrick ukora muri iki kinamba yabonye Shaddyboo kwihangana biramunanira nawe aramwegera bacinyana akadiho. Kimwe mu bikorwa byatunguye benshi ni uburyo Shaddyboo yirekuye akabyinisha uyu musore. Shaddyboo aganira na Inyarwanda yatangaje ko yishimiye uko igikorwa cyagenze atangaza ko amafaranga yose ava muri iki gikorwa agomba guhabwa D’Amour mu rwego rwo kumufasha.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA SHADDYBOOUNAREBE UKO YOGEJE IMODOKA

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA SAFARI PATRICKWASAZWE N’IBYISHIMO NYUMA YO KUBYINISHA SHADDYBOO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwema5 years ago
    Hahaha mbega Shaddyboo we.Mbega imyenda yo kuzana mu kinamba koza imodoka hahaha.Anyway wakoze igikorwa kiza Imana iguhe umugisha.Wagaragaje urukundo
  • Bb5 years ago
    Ndumiwe noneho!!,, this girl rwose ntabwenge agira pee,,,nigute yatinyutse kwambara kuriya agiye muri car wash,, it sucks rwose!! Then agatwara nicupa ryinzoga numuswa mubii ninumuturage kbsaaa!! Ntabwenge nabucye kbsaa she is supercheap!! Ndumiwe. Ntanabacuti se ngo bamugire inama kwelii,, ibye nugu slaying nuburaya gusaa ntakindii. Si non D'amour Imana izabikora azivuza we all praying for Him





Inyarwanda BACKGROUND