Kuri buri muntu wese, hari umugore umuri inyuma cyangwa imbere, umuhora mu ntekerezo, umugira inama, umutera imbaraga cyangwa umufasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Uwo mugore yaba umubyeyi wawe, ukurerera cyangwa
uwakureze, umuvandimwe wawe wawe, inshuti yawe cyangwa umuturanyi wawe ndetse
yaba undi wese ufite ibyo wigiraho. Uyu ni umunsi mpuzamahanga w’umugore, ni
amahirwe yawe niba uri umugabo cyangwa umusore ngo wereke uwo mugore ko
umwitayeho byisumbuyeho. Utegereje iki? Ese urabura iki?
Ntabwo ari ibintu bigoye gutuma umugore yumva ko ari
uwihariye, afite agaciro. Ni utuntu duto rwose bishimira kuko dutuma bamenya ko
bitaweho byuzuye. Kuba uyu munsi ari umunsi w’umugore, ndetse akitabwaho kuri
uyu munsi nyine, yumva icyubahiro yambitswe no muri sosiyete. Kandi ntibigusaba
guhendwa cyane kuko nta n’ibihenze birimo byose wakora byamunezeza igihe cyose
umutunguye kuko abagore n’abakobwa bakunda surprise cyane bipfa kuba ari ibyiza.
Uwo mugore turi kuvuga si ngombwa ko aba ari uwo
mukundana gusa nk’uko twabivuze haruguru. Niba ushaka kwishimira kubaho kwe mu
buzima bwawe rero, hano hari ibyo
wamukorera mbere y’uko uyu munsi urangira:
1.Mutungure
umutekere
Bikunze kugragara ko abagore bahora muri rwinshi,
kaba akazi ko mu biro cyangwa ubushabitsi ndetse banagera mu rugo bagakora
akazi ko mu rugo, kwita ku bana, amasuku, guteka n’ibindi byinshi. Mutungure
uyu munsi umutekere, umutegurire ibiryo akunda araza kunyurwa cyane.
2.Mubwire
ibikurimo
Birashoboka ko ajya yambara neza, ari mwisa, akora
byiza ntubimubwire, uyu munsi ntuhishe amaragamutima yawe. Mubwire ko ari
mwiza, niba asa neza ntureke kubimubwira. Niba yambaye neza ubimubwire.
3.Mushimire
Ushobora kumwandikira kuri Carte Postal ukamwibutsa
ko umukunda, wamuha agafoto mufitanye ukunda cyane atibukaga ko ukikabitse.
Wamuha na Cadre cyangwa igishushanyo niba abikunda, bikaba akarusho abaye ari
we ushushanyije mu buryo bwa gihanga, bisobanura byinshi.
4.Muhe
impano
Abenshi iyo bumvise impano barahabuka cyangwa
bakikanga nyamara impano si ikintu gihenze. Kuba ari umunsi w’umugore,
ntibisobanuye ko ujya gufata amadeni ngo ushimishe uwo mubyeyi, umuvandimwe,
inshuti cyangwa umukunzi wawe. Impano ikwiye ni ifite icyo isobanuye, n’indabo
zaba impano nziza kuri uyu munsi kandi akumva ko akunzwe, yitaweho.
5.Musohokane
Gusohoka si ibintu bihenze nabyo hari ababyumva
bagashya ubwoba. Kumusohokana ukamushimira, ukamwibutsa ko ari uw’agaciro cyane
kuri wowe, mukajya ahantu hagaragara neza by’umwimerere, byamwereka ko
umwitayeho rwose. Mushobora nokujyana guhaha, kugura imyenda cyangwa inkweto,
isakoshi, umubavu, amavuta n’ibindi biri mu bushobozi bwanyu si ngombwa ngo
mwijyane ku byo mudashoboye.
N’ubwo umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa u
itariki 8 Werurwe buri mwaka, gushimisha umukunzi wawe, umubyeyi wawe cyangwa
mushiki wawe ntibigomba gushingira ku munsi. Uko akwitangira cyangwa
yakwitangiye, urukundo rutagira akagero aguhundagazaho no kukwitaho, ntibiba
bikwiye kwibukwa uyu munsi gusa.
Turetse n’impano no gusohoka cyangwa ibindi twavuze
muri iyi nkuru, unamuhaye umwanya mukaganira cyane kuri uyu munsi, niba wajyaga
utaha utinze yaryamye cyangwa agiye kuryama uyu munsi ukabikosora mukaganira
birambuye yakishima kandi cyane. Yaba ari umubyeyi, Yaba ari umuvandimwe, Yaba
ari umwana, Yaba ari nyokobukwe cyangwa muramukazi ndetse yaba n’umugore wawe,
n’ibyamamare byose bizwi byavutse habayeho ububabare bw’Umugore. Bikwiye
kubahwa!
Mwite ku bagore n’abakobwa mwagize amahirwe yo
kugira mu buzima bwanyu. UMUNSI MWIZA W’ABAGORE.
TANGA IGITECYEREZO