RFL
Kigali

Banamwana Camarade yijeje abafana ba Gicumbi FC ko itazamanuka

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/03/2019 8:54
0


Shampiyona y’umwaka w’imikino 2018-2019 igeze mu mikino ya nyuma aho amakipe arwana no gushaka igikombe, imyanya myiza no kurwana no kutamanuka. Banamwana Camarade umutoza wa Gicumbi FC avuga badashobora kumanuka muri uyu mwaka w’imikino.



Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona, Banamwana Camarade avuga ko Gicumbi FC idashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko ngo hari amakipe izakuraho amanota nk’uko nayo yayakuweho na Rayon Sports.

“Ntabwo tuzamanuka kuko dufite amanota 16, hari izindi kipe tuzayakuraho nk’uko Rayon Sports iyadukuyeho. Tugiye gukoresha imbaraga turebe ko natwe twashaka amanota atatu”. Banamwana


Banamwana Camarade ubwo yari agiye gusuhuza Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports

Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports, Gicumbi FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 16 mu mikino 19 imaze gukina ikaba imaze kwinjizwa ibitego 32 mu gihe yo imaze gutsinda ibitego 10 bityo ikaba irimo umwenda w’ibitego 22.


Isengesho ry'abakinnyi ba Gicumbi FC mbere yo gutangira umukino

Gicumbi FC irarusha Kirehe FC amanota atatu (3) mu mikino 18 imaze gukina. Kirehe FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 13 mu gihe Amagaju FC ari ku mwanya wa nyuma (16) n’amanota umunani (8) mu mikino 18.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND