Kigali

Witeguye kurushinga? Dore ibintu 4 udakwiye gutinya na gato

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:6/03/2019 16:36
0


Bitewe n’ikinyejana turimo ndetse n’umuvuduko w’iterambere, no mu rushako hari byinshi byiyongereye ugereranyije ubukwe bw’ubu n’ubwa kera na cyane ko biba ari ugusezera ku buzima bw’ingaragu ugiye kubana n’umuntu mu gihe cyose usigaje cyo kubaho.



Abenshi bahamya ko ubukwe buvuna kandi buhenda, ariko birumvikana akeza karigura! Kuva kuri Cake, ivara, aho kubukorera, imiteguro, imyenda n’ibindi birahenda rwose ariko ibi ntibikwiye kuba intandaro yo guhagarika imitima kuko hari ibindi birimo imiryango, abaturanyi ndetse n’inshuti usanga nabo bakwereka ingero z’abandi bakoze ubukwe batitaye ku rukundo gusa.

Musore nawe Mukobwa mwitegura kurushinga rero, hari ibidakwiye kubahangayikisha ngo bibatere ubwoba niba mufite gahunda yo kurushinga. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kubereka bimwe mu byo mwakwirinda:

1.Ntuzagire ubwoba bwo gukora icyo ushaka

Igihe cyose uretse gukora icyo ushaka nyuma y’ubukwe uzasubiza amaso inyuma ubyicuze kuba waranze gukora ibyo washakaga ugakora ibyo abandi bashaka. Baba inshuti cyangwa imiryango cyangwa aho usengera bashobora kugutera gufata icyemezo runaka, ariko nyamara nta wuzaza ngo akubakire ingaruka zose zizaza kuri wowe n'umukunzi wawe. Ni yo mpamvu mukwiye gukora icyo mushaka gukora kuko abandi ni abandi.

2.Ntuzaterwe ubwoba n’ibyo udafite

Yego ubukwe burahenze, kandi bamwe mu bagiye kurushinga iyo barebye ibyo badafite babura ibitotsi bagahangayika kandi nta mpamvu yabyo. Byaba ari ubujiji bukabije kwisiga nta n’urwara rwo kwishima ukayamarira mu bukwe kuko nyuma yabwo ukenera kubaho. Ite ku byo ufite kandi unyurwe na byo umenye uko wabikoresha.

4.Ibyo abandi bari gukora

Hari benshi usanga mbere yo gukora ibyabo babanza kureba ibyo abandi bakora bakaba ari byo bagenderaho. Reka ubukwe bwawe bube ubwawe n’uwo mugiye kurushinga, ibagirwa ibitari ngombwa byo gutiratira ku by’abandi cyane cyane iyo ubushobozi bwawe butabikwemerera. Ubukwe si irushanwa, gerageza bube bwiza ku rwego rwawe kandi uzabyishimira kurusha uko bwaba bwiza cyane wifashishije inguzanyo uzishyura bigoranye.

4.Ibyo abantu batekereza

Abantu bazavuga ibyo bashaka kuvuga, bazatekereza ibyo bashaka gutekereza, icyo bigusaba ni ugukomera kandi ukabasha kwakira byose kuko nyuma y’ubukwe hazavugwa ibyiza n’ibibi bitanafite ishingiro. Ibi rero ntibikwiye kuguhangayikisha kuko abantu ni abantu!

Ese witeguye kurushinga? Ntuzemerere ibyiyumviro by’ubwoba ngo bikuyobore mu gufata imyanzuro, itandukanye nabyo cyane, ubundi utegure ubukwe bwawe n’urugo rwawe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND