Mu minsi mike ishize nibwo Inyarwanda.com twabagejejeho inkuru y’umukinnyi wa Filime Rukundo Arnold wamamaye nka Shaffy watse abantu amafaranga ngo bakore amahugurwa yo gukina filime ye nshya. Nyuma y’iyi nkuru hamaze gusohoka itangazo ryamagana abaka abantu amafaranga ngo babigishe gukina cyangwa babakinishe muri filime.
Mu itangazo ryasohowe n’ihuriro ry’abakinnyi ba filime mu Rwanda bamaganye iki gikorwa cyo kwaka abantu amafaranga bibutsa abayasaba ko baba bakora amakosa akomeye. Bagize bati "Ubuyobozi bwa Rwanda Actors Union(RAU)buramenyesha abakinnyi bose ba filime mu Rwanda ko ntawemerewe kwishyura amafaranga ayo ariyo yose asabwa n’abantu ku giti cyabo, yo gukina filime cyangwa kwiga (Trainings) gukina filime, kuko ibyo ni ibikorwa bitegurwa bifitiwe ingengo y’imari (Budget)”
Abakinnyi bibukijwe ko umwuga wo gukina filime ari akazi
kishyura uwagakoze atari umukinnyi wishyura ngo abone akazi. Ariko kandi
bibukije abakinnyi ba filime ko hari amashuri yigisha gukina filime abarizwa
muri MINEDUC cyangwa WDA anafite uburenganzira bwo gutanga impamyabumenyi. Abari
gukora ibi bikorwa bibukijwe ko bari gukora amakosa akomeye ndetse ari gusenya
uruganda rwa sinema nyarwanda muri rusange.
Kwishyuza amafaranga muri filime bigiye gucika
Shaffy yari aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko abantu bari basabwe kwishyura amafaranga y’amahugurwa basabwaga 10,000frw batanga ku bushake yewe banahabwa uburyo bwo kuyishyuramo mu rwego rwo gushakisha umuntu wabaha amahugurwa ndetse ngo yari ari gushakisha umuntu muri Afurika y’Epfo waza kumuhugurira abakinnyi yendaga gukinisha muri filime nshya yise ‘Abubu’ ikeneye abakinnyi 250.
SOMA HANO INKURU YABANJE IGARAGAZA UKO KWISHYURA AYAMAFARANGA BYATEJE UMWUKA MUBI HAGATI Y’UMUKINNYI N’UYU SHAFFY
TANGA IGITECYEREZO