Kigali

Rukundo Arnold wamamaye muri Filime nyarwanda nka Shaffy yatutswe yandagazwa n’inkumi yamwise umutekamutwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/02/2019 16:55
11


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gashyantare 2019 umukobwa witwa Uwase Peace yatutse ndetse yandagaza Rukundo Arnold wamamaye nka Shaffy muri filime nyarwanda. Uyu mukobwa yamututse ndetse amwita umutekamutwe n’umujura nk'uko yanabihamirije Inyarwanda.com.



Abinyujije kuri ‘Status’ ya Whatsapp Uwase Peace wiyita Angel yashyize hanze ifoto ya Shaffy arangije ashyiraho amagambo amutuka ndetse amwita umutekamitwe. Yagiye yandika agaragaza ko yarakariye bikomeye Shaffy icyakora mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko byatewe n'uko uyu musore yashyize hanze amashusho agaragaramo akina muri Filime ariko umutwe w’amashusho yashyize hanze ukaba uhabanye bikomeye n’ukuri.

Shaffy

Iyi filime byatangajwe ko iri gushakirwa abakinnyi ngo ni yo mbarutso ya byose

Aya mashusho twashatse tukayabura (bashobora kuba bayasibye), Angel yadutangarije ko ari amashusho yafashwe ubwo yakoraga igerageza ryo gukina muri filime 'ABUBU' Shaffy yari yatangaje ko ari gutegura. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com, Angel yatangaje ko yigeze kubona itangazo rihamagarira abantu bashaka gukina filime mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye kwiyandikisha cyane ko Shaffy yari yatangaje ko hari filime agiye gutangira gutunganya izaba irimo abakinnyi 250.

Uyu mukobwa amaze kwiyandikisha kimwe n'abandi ngo yakoze igeragezwa (Casting) araritsinda ashyirwa muri groupe ya Whatsapp y’abantu batsinze bazagaragara muri iyi filime. Abari batsinze bose ahamya ko bageraga muri 200 barenga. Nyuma Shaffy yabajijwe na Angel igihe nyakuri filime izasohokera amubwira ko izakinwa mu kwezi kwa Kanama 2019, bimwe mu byatangiye guca intege uyu mukobwa.

ShaffyShaffy

Uyu mukobwa yagaragaje ko ababajwe n'urubyiruko rw'i Huye rwaba ruri guha Shaffy amafaranga

Nyuma y’iminsi mike, uyu musore abinyujije muri Groupe ya Whatsapp ihuriyemo abatsinze ‘Casting’, yababwiye ko hari amahugurwa bateganyirijwe kugira ngo bazakine filime neza bityo ko buri wese wifuza kwitabira aya mahugurwa yakwishyura 10.000frw. Mu butumwa burebure Inyarwanda.com twabashije kubona uyu musore yashyizeho nimero za telephone aya mafaranga yari koherezwaho cyangwa bakayanyuza kuri banki kuri konti yabahaye.

Icyo gihe ngo Angel yahise yereka Shaffy ko ibyo ari ibimenyetso by'ubutekamutwe ashaka kuzana ku bo yatoranyije ngo bazakina muri iyo filime amubaza ukuntu abantu batsinze ‘Casting’ bishyuzwa amafaranga y’amahugurwa yo gukina filime. Angel yabwiye Inyarwanda.com ko kuva iki gihe uku kudahuza na Shaffy byatangiye guteza umwuka mubi hagati yabo.

ShaffyShaffy

Ubu ngo ni bwo butumwa bugufi Shaffy yageneye abatsinze Casting abasaba kwishyura 10.000frw y'amahugurwa

Nk'uko uyu mukobwa yabibwiye Inyarwanda.com, Shaffy ngo yahise amukura muri Groupe, undi nawe akomeza kumva ko azize ko amenye ubutekamutwe Shaffy yari ari gutegura. Angel yasabye Shaffy kumukura ku rutonde rw'abazakina muri iyi filime ndetse akanarekeraho kugira amafoto ye akomeza gukoresha ku mbuga nkoranyambaga yamamaza iyi filime.

Ibi ngo siko byagenze, icyakora icyazuye umujinya wose wavuyemo ibitutsi n'andi magambo akomeye uyu mukobwa yabwiye Shaffy, ni amashusho ngo yafashwe muri Casting arimo Angel bashyize kuri Youtube bakandikaho amagambo mabi (N'ubwo tutabashije kuyabona kuko bikekwa ko yahise asibwa); ibyo Angel yafashe nko gukomeza kumugendaho cyane ko yamaze gusezera muri filime ya Shaffy nyuma y'uko amuketseho ubutekamutwe.

Shaffy

Shaffy yatutswe bikomeye n'uyu mukobwa...

Uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda.com ko yaketse ubujura kuri Shaffy bitewe n'uko yari atangiye kubasaba amafaranga, ikindi ngo yasubije amaso inyuma asanga uyu ari umugambi uyu musore yari yateguye agira ati "Ngaho nawe mbwira filime ikinwa n'abantu 250? Hehe se ahubwo yashakaga benshi agiye guca amafaranga agakuramo aye akigendera ni ubujura ni ubutekamutwe ni uko yabonye ko namuvumbuye ahitamo kumvanamo.”

Mu butumwa bwinshi yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, Angel yagaragaje ko ababajwe n’urubyiruko rwo mu mujyi wa Huye rushobora kugwa muri uyu mutego rugaha amafaranga Shaffy cyane ko yakomeje amwita umutekamutwe ndetse agera n'aho asaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo.

Shaffy

Uyu mukobwa yasabye Shaffy kurekera aho gusohora 'Covers' zamamaza iyi filime aziriho

Inyarwanda.com ntabwo twarekeye aho ahubwo twifuje kuvugana na Shaffy ngo twumve icyo avuga kuri uyu mukobwa. Uyu musore watangaje ko azi uyu mukobwa ariko bidakabije, yavuze ko yari atarabona ubu butumwa uyu mukobwa yanditse amutuka. Tumubajije ku bya filime 'ABUBU' yagiye gushakira abakinnyi i Huye, yatangaje ko atabizi. Abajijwe icyo akeka ko cyihishe inyuma y’ibi uyu mukobwa yanditse, yatangaje ko nta kintu abiziho. Mu buryo bugaragara nko kwimana amakuru, Shaffy ikibazo cyose yabazwaga, yagaragaje ko nta kintu akiziho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukama dorine5 years ago
    Uyu shaffy ni umujura iyo film ntanubwo izabahaho ni umutekamutwe ukomeye nuko yirirwa yiba abantu amafaranga yabo gusa ngo azakora film ubundi film ya bantu 250 ibaho koko
  • feli5 years ago
    yewe peace ndamuzi nikirara cyaho kbx sishyashya arashaka guharabika umuntu nihagire umwitaho kbx nubusanzwe yarananiranye
  • me5 years ago
    umva Angel nubwo ntakuzi ibyo uvuga ndahamya ko ari ukuri ahubwo wowe wakoze kuba wabivuze kuko izi ngegera zirirwa zaka abantu amafranga zibabeshya ngo bazakina film kandi baba bashaka ayo gushyira mu bifuka byabo ngo ni ibifu urugero nka bahati wo muri just family we nuwahoze ari umugore we Sandra nawe bigeze gutendeka abantu babaka 20 000 kdi yatanzwe ku bwinshi ahubwo uwo we yatse make ariko bararya we yumvaga agiye kuyora ariya mafranga angana kuriya nta kintu akoze ahubwo bajye babakurikirana babafunge kuko ni abajura nk abandi ni gute wategura budget ya film izakinamo abantu 250 warangiza ugatangira guca abakinnyi amafranga ese ubwo ubundi yazabahemba ntibakaze kuryama imitsi yacu kuko tuba twaravunitse bigaramiye twe tuvunike ubundi bo bamamare ni nayo mpamvu film zo mu Rwanda zidatera imbere naho ubundi abakinnyi bo barahari biri no mu maraso bitari ugushakisha ikimbabaza nuko wasanga bicira nabafite gahunda nzima dore ko aba umwe agatukisha bose.
  • Huye5 years ago
    Man ihuye uwomurezi abonye aruwomujyi wambere ubamo abaturage@ Sha uwoniwe muturage wavukiye kgl akaba ataziko Huye mu Rwanda ariwemujyi wagize abanyabwenge beshi azasubire mubitabo asome nimba yarize .
  • Zéro Faute5 years ago
    Mu gifaransa baca umugani ngo: ”Qui ne dit mot conscent.” Niba Shaffy azi uyu mukobwa, akaba atagira icyo atabganza, arabizi byose ahubwo RIB n’iteshe atararya abana b’i Huye utwabo.
  • kalimunda jean de la paix5 years ago
    Mwaramutseho Inyarwanda.com Shaffy ndamuzi cyane twakoranye itorero aho bitaga kuri ESI nyamirambo, ndamwibuka cyane icyo gihe yikundiraga ibiryo cyane hari igihe twatondaga umurongo tugiye gufata ibiryo, ariko we akaza inshuro ebyiri cyangwa eshatu,kenshi na kenshi bakanamuvumbura , byageze aho akazajya ajyana amasahane abiri yaka ibiryo ngo bya mugenzi we urwaye ariko nabwo baza kumutahura. Ibi ntago mbivuze kugirango muharabike, doreko yari akiri muto( itorero ryabaye 2010) , ubu ndakeka yarabaye umugabo ntago yarwanira ibiryo. Ariko rero kandi umunyarwanda yaravuze ngo akabaye icwende ntikoga, kandi ingeso ishira nyirayo apfuye! uyu mutipe yize muri secondaire ari wa muntu w'umunebwe udakunda kwiga, ugasanga ahubwo ashaka ibintu byo kumenyekana no kugaragara, byanamuviriyemo gutsindwa ikizamini cya leta ku manota make cyaneee, uyu mutipe kandi niwe wigeze kubica mu binyamakuru ngo yatekeye umutwe umukobwa wo muri diaspora amurya amafaranga, none reba nubu nibyo akirimo!!!!! nonese murumva adafite ikibazo gikomeye? abantu nkaba babanebwe badashaka kurya ibyo bavunikiye Leta yari ikwiye kubahagurukira kuberako bafatirana urubyiruko rushyushye rushaka kujya muri ayo ma cinema n'umuziki rukabarya amafaranga mu buryo budasobanutse. hano natanga urugero rwa bya bindi bya urban boys, bakusanyije amafranga menshi mu rubyiruko ariko ntawamenya niba yaratangiwe umusoro, cyangwa niba abo bana koko barabonye icyo bagombwa( ndabizi ntacyo babonye). Ubundi niba shaffy koko yarateguye ayo mahugurwa, yakagombye kubishakira ibyangombwa muri RDB,REB na WDA bakamuka icyemezo bamaze kureba neza niba abo ba trainers koko babifitiye ubushobozi then agatangira akazi, nahubundi rwose ubu ni ubujura bukabije. Reka mpite mpindura umurongo mvuge n'ubundi butekamutwe nk'ubu busigaye bukorwa kubera ko abantu bamaze kubona ko urubyiruko rukeneye amafranga ,, ubu hari business zizanduka bita za aim global motion, Qnet, nizindi usanga bavuga ngo bavura indwara ndetse bakanatanga imiti, ariko wareba iyo miti ugasanga ntago iri certified n'ikigo gitsura ubuzirangenge RBS, ikindi baba basaba abantu ko bazana amafranga bakabandikisha muri business, then uzanye undi nawe akunguka, ariko iyo ukoze anakysis yabyo usanga baba bari kwiba abantu amafranga kandi nyuma bizahomba kuko ntakintu bagurisha! Conclusion: Nge kubwange nasabaga Inyarwanda gushaka uyu muhungu akisobanura kugirango kino kibazo gikemuke mu buryo bworoshye hatagombye kwitabazwa Police, kuko nibigera aho azishyura byinshi!, niba kandi koko ari kwaka abantu amafranga atabifitiye uburenganzira na Leta, yagakwiye guhita abihagarika kandi agasubiza abo yayatse. Nasabaga abantu babona iyi nkuru kuyisharinga kuri twiter na facebook bya police y'igihugu kugirango uyu musore afatwe afungwe.
  • karasira Fiston 5 years ago
    Uyu mukobwa asa nkaho nawe ubwe atisobanukiwe pee ntago azi indangagaciro zuminyarwandakazi kuko twese twarakoze turansinda ibyo avuga byose ashobora kuba yaratsizwe igeragezwa bikamutera umujinya shaffy ararengana ntako aba atagize pee!!
  • Sure deal5 years ago
    Ahubwo RIB nitamuhana abo bantu bose baraba barenganye
  • Sure deal5 years ago
    Hhhh ndatangaye cyane!abantu bica industry runaka bakayifata nk'akarima kabo kd bidakwiye!baherutse kuvuga ko guca ruswa iyariyo yose muri casting bitemewe none we urambye muri cinema arabikora.Ayo makuru yose PEACE yavuze ni yo iyo film barayamamaje none arahakana ngo ntayo,nanjye mfite bihamya byinshiiiii ubu yandakaza nkabiha INYARWANDA
  • ruganintwali serge5 years ago
    Mana weeee
  • ruganintwali serge5 years ago
    Mana weeeee





Inyarwanda BACKGROUND