Bosco Nshuti wamenyekanye mu ndirimbo 'Ibyo ntunze', yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Umutima' yasohokanye n'amashusho yayo. Ni indirimbo avuga ko yanditse amaze kuganira n'Umwuka w'Imana.
Bosco Nshuti uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel, yabwiye Inyarwanda.com ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye nshya yabuhawe n'Umwuka w'Imana. Ni ubutumwa buhumuriza abafite imvune izo ari zo zose. Yagize ati: "Iyi ndirimbo nayanditse Umwuka w'Imana anganirije ampa message ko nabwira abantu bafite imitima ifite imvune izo ari zo zose ko Kristo wenyine ari we wabakiza."
Abajijwe ibindi bikorwa ateganya gukora muri uyu mwaka bijyanye n'umuziki, yahise ateguza abakunzi be igitaramo azakora tariki 22 Nzeli 2019. Ati: "Uyu mwaka ndateganya kwitabira ibitaramo nzatumirwa hari ibihari n'ibindi bizaza nyuma, hanyuma hatagize igihinduka nzakora concert le 22 z'ukwa cyenda." Twamubabije niba iyi ndirimbo yarayikoze nyuma yo gusinyana amasezerano n'umujyanama we Mugabe Sam, nuko Bosco Nshuti asubiza agira ati: "Iyi ndirimbo nayikoze mbere y'uko mvugana na Sam donc yaje project ziri gukorwa ziri kurangira."
TANGA IGITECYEREZO