Nk'uko bimaze kumenyerwa itsinda Country legends ku bufatanye na Healing center church rigira amakesha (Overnight) ngaruka kwezi aba buri wa gatanu wa nyuma w'ukwezi muri Healing center. Ku nshuro ya kabiri y'iki gitaramo, abantu bitabiriye ari benshi cyane.
Ibi byagaragaje ko iki gikorwa cyaje gikenewe dore ko abitabiriye bose batashye banezerewe kuko bahawe umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana bisesuye bakanasenga nyuma. Ku nshuro ya kabiri, aya makesha yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019.
Country Legends abasore b'abahanga mu kuririmba mu njyana ya Country
Abitabiriye bataramiwe n'aba basore baririmba injyana ya country
y'umwimerere aho bagendaga banavangamo indirimbo abantu basanzwe bazi kandi
mu majwi anogeye amatwi. Kingdom of God Ministries nayo yataramiye abitabiriye iki
gitaramo nyuma hazamo n'abahanzi ku giti cyabo barimo Robert, Joesph na Christine
hamwe na Worship team ya Healing center church.
Kingdom of God yahesheje umugisha abari muri iki gitaramo
Si ibyo gusa kandi muri iki gitaramo harimo umuvugabutumwa Apostle John Felix uturuka muri Australia wanigishije akanatanga ubuhamya bwe bwakoze ku mitima ya benshi. Bamwe m ubitabiriye ino overnight bavuze ko bayishimiye kandi ko bazajya bakomeza kuyizamo.
Apostle John Felix ni we wigishije ijambo ry'Imana
Bashimangiye ko nk'uko abantu badakijijwe batangirira weekend yabo mu tubyiniro binezeza, binakwiye ko n'aba Christo nabo basoreza weekend yabo mu nzu y'Imana bayishimira ibyo yabakoreye byose muri uko kwezi kose kuko iyo overnight isoza ukwezi banayiragiza ugutaha.
Iki gitaramo cyaritabiriwe cyane mu buryo budasanzwe, bituma ubuyobozi bwa Healing center church bwafata ingamba nshya butangaza ko kubera
ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru, bahisemo ko overnight izajya iba kabiri mu kwezi ni ukuvuga icyumweru
cya kabiri hamwe n'icya nyuma cy'ukwezi.
Abantu baritabiriye ku bwinshi,...urusengero rwari rwakubise rwuzuye
Bahawe umwanya uhagije wo guhimbaza Imana
Bizihiwe bikomeye,...
TANGA IGITECYEREZO