RFL
Kigali

Harmonize yashyize ukuri hanze ko yagabanye na Diamond bakaringaniza imigabane

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:22/02/2019 18:24
2


Abantu batandukanye bamaze iminsi bibaza nyiri kompanyi ya Zoom Productions hagati ya nyri Wasafi, Diamond n’umwe mu bayisinyemo kugeza ubu ariwe Harmonize basubijwe.



Mu kuri kwaturutse kuri Harmonize abinyujije mu kiganiro yagiranye n’imwe muri Radio zo muri Tanzaniya ya A FM nk’uko Bongo5 dukesha iuyi nkuru ibitangaza, aba bombi Diamond na Harmonize bayifiteho ububasha bungana.

Harmonize yavuze koigitekerezo cyo gushing Zoom Productions ari we wakizanye agendeye ku kayabo kamafaranga batangaga mu ikorwa ry’amashusho yahisemo gushaka igisubizo kirambye cy’ikibazo maze cyakirwa neza na Diamond bityo bemeranya no gukorana bakagabana. Igitekerezo Harmonize yavuze ko yakigize mu minsi ishize ubwo yajyaga muri Amerika no muri afurika y’Epfo maze akagura za Camera nyuma akabwira Diamond ati “Muvandimwe! Mbona dutakaza amafaranga menshi cyane ku ifatwa ry’amashusho, Nagize igitekerezo cy’uko twashinga kompanyi itunganya amashusho, urabibona gute?”

Harmonize yakomeje avuga ko Diamond yabyakiriye neza akanishimira icyo gitekerezo ati “Umva rero muvandimwe, namaze kugura ibintu byose, Ubwo ninza tuzabarana unsubize igice. Muri icyo gihe nari ndi gushaka Director Kenny. Ubwo njye na Diamond rero twaragabanye dufite imigabane ingana kuri Zoom Productions.”

Harmonize
Harmonize na Diamond banganya imigabane kuri Zoom Productions

Zoom Productions ni imwe muri kompanyi ziri gukura vuba cyane mu biyanye no gutunganya amashusho muri Tanzaniya, byitezwe ko kizaba igisubizo ku muziki w’akarere n’abanyarwanda badahenje kuko bizarinda bamwe mu bajyaga kure cyane y’imbibi z’u Rwanda gutunganya amashusho yabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pazzo5 years ago
    Aba Bahama bazubwenge ureke about murwanda bahora baryana natacyo bibitseho
  • David 5 years ago
    nabirenze





Inyarwanda BACKGROUND