Kigali

Abagore batanze ubuhamya ku biyobyabwenge bahawe n’ibyabereye muri Hoteli basambanyirijwemo na R Kelly

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/02/2019 11:32
0


Abandi bagore barenze babiri batanze ubuhamya bashinja umuhanzi wo mu njyana ya R&B, R Kelly kubasambanya ku ngufu. Bavuga ko batibuka neza umwaka byabereyemo ariko ko batanze ubuhamya bagamije kwifatanya n'abandi bagore ndetse n'abana bakomeje gushinja uyu muhanzi kubahohotera.



Rochelle Washington na Latressa Scaff babwiye itangazamakuru ko bahawe inzoga n’ibiyobyabwenge nyuma y’igitaramo R Kelly yakoreye mu Mujyi wa Baltimore mu 1990.

Bavuze ko R Kelly yabasanze mu cyumba cya Hoteli akasaba ko baryamana.

Kelly w’imyaka 52 amaze igihe kinini ashinjwa gufata ku ngufu abagore. Ntiyigeze abiryozwa, ahubwo akomeza guhakana ibyo ashinjwa byose.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu Mujyi wa New York, aba bagore bavuze ko bari batarageza imyaka y’ubukure ubwo abashinzwe umutekano wa R Kelly babakuraga mu bandi b’abantu bitabiriye igitaramo bakabajyana. Bavuga ko batibuka neza umwaka, bacyeka ko hari mu 1995 cyangwa se mu 1996.

Rochelle Washington [Uri i bumoso], Latresa Scaff[ uri i buryo] n'umunyamategeko Gloria [Uri hagati]./Ifoto: Getty images.

Scaff w’imyaka 40, avuga ko muri icyo gitaramo bahawe “cocaine”, “marijuana” ndetse n’inzoga basabwa gutegerereza R Kelly mu cyumba cya Hoteli yagombaga kuraramo.

Yongeraho ko basabwe gukuramo imyenda ubwo R Kelly yiteguraga kuza mu cyumba cya hoteli barimo.

Avuga ko  R Kelly yageze mu cyumba cya hoteli imyanya ye ndangatsina igaragara, asaba abagore batatu muri bo kumusanga.

Washington w’imyaka 39, , yavuze ko we yanze gusanga R Kelly ahubwo ajya mu bwogero mu gihe mugenzi we Scaff yagumye hamwe aryamana na R Kelly.

R Kelly akunze guhakana ibyo ashinjwa byose./ifoto: Reuters.

Scaff avuga ko atari afite ubushobozi bwo kwanga ibyo yasabwe bitewe n’ibiyobyabwenge yari yahawe.’

Yongeyeho ko yemeye gutanga ubuhamya bitewe n’uko hari n’abandi benshi bakomerekejwe na R Kelly.

Aba bagore bunganiwe mu mategeko n’umunyategeko ukomeye, Gloria Allred wanunganiye abandi bagore bakomeje gushinja R Kelly kubafata ku ngufu.      

Uyu munyamategeko yaburiye R Kelly, ko n’ubwo amaze igihe ashinjwa na benshi akirengagiza kugira icyo abivugaho, igihe cyigeze ko abiryozwa.

R Kelly wavutse yitwa Robert Slvester Kelly, imyaka irarenga 20 ashinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu.

R Kelly amaze igihe anashinjwa gufata ku ngufu abana bato.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND