RFL
Kigali

Bayigamba Robert yakurikiranye imikino ya Seruka Youth Cup 2019 yabaga ku nshuro ya 5-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/02/2019 10:05
0


Bayigamba Robert wabaye umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda, Minisitiri wa siporo n’urubyiruko ndetse akaba yarabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball anayobora ishyirahamwe ry’uyu mukino, yakurikiranye imikino y’abana bakiri bato bahurira mu kiswe “Seruka Youth Cup”.



Mu mpera z’iki Cyumweru dusoje ni bwo hakinwaga imikino y’umunsi wa gatanu (5) wa Seruka Youth Cup, imikino yebereye ku kibuga cya Kicukiro n’ubundi aho iri rushanwa ryatangiriye mu Ukwakira 2018.

Muri iyi mikino, Bayigamba Robert nyiri MANUMETAL Ltd yitabiriye imikino y’umunsi wa gatanu wa Seruka Youth Cup akurikirana abana bakina ndetse anatanga umusanzu mu kwambika abana imidali dore ko Manumetal ari n’umwe mu batera nkunga b’iyi mikino y’abana bari hagati y’imyaka irindwi na 16.


Bayigamba Robert (Uwambaye umupira w'umweru) ubwo hahembwaga amakipe yitwaye neza

Muri iyi mikino yaberaga ku kibuga cya Kicukiro kuwa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019, Imena FA batwaye igikombe mu bakinnyi bari hagati y’imyaka 15-16 batsinze Rapide FA penaliti 4-3 nyuma yuko umukino wari urangiye banganya 0-0. Imena FA kandi batwaye igikombe mu bari hagati y’imyaka 13-14 batsinze Dream Team Academy igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.


Bayigamba Robert yagaragaye mu guhemba amakipe yatwaye ibihembo

Rennes FA batwaye igikombe mu bakinnyi bari hagati y’imyaka 11-12 batsinze Imena FA penaliti 3-2 nyuma yuko umukino wari warangiye amakipe anganya ibitego 2-2.

St.Dominique yatwaye igikombe mu bana bari hagati y’imyaka 9-10 batsinze Peaceful FA igitego 1-0. St Trinite yatwaye igikombe mu bana bari hagati y’imyaka 7-8 batsinze Rennes FA penaliti 2-0 nyuma yuko umukino wari warangiye banganya igitego 1-1.


Amakipe ahembwa bijyanye n'imyanya yarangijeho

Kuri uyu munsi kandi, hatanzwe amahirwe ku bana bafite impano mu mukino ngororamubiri wo gusiganwa ku maguru. Munyaneza Eric yabaye uwa mbere mu bana batarengeje imyaka 14 aza akurikiwe na Mwiseneza John. Mu myaka 13, Mizero Dieudonne yabaye uwa mbere akurikirana na Niyitanga Fiston waje ku mwanya wa kabiri mu gihe Kirezi Prince yaje ku mwanya wa gatatu.


Saint Trinite y'i Nyamata bafata igihembo

Abana b'impanga bafashije Saint Trinte U(7-8) bayifashije gutwara igikombe

Mu bana batarengeje imyaka 12, Byiringiro Joseph yabaye uwa mbere akurikirwa na Jean Ishimwe. Mu bana bariu myaka 11, Ngiruwonsanga Jean de Dieu yabaye uwa mbere akurikirwa na Leon Iragena.


Kayisire Jacques nyiri Dream Team Academy akaba n'umuyobozi wayo

Tariki 13 Ukwakira 2018 ubwo imikino ya Seruka Youth Cup yatangizwaga ku mugaragaro, Hategekimana Hubert umuyobozi mukuru wa SERUKA YOUTH CUP yari yabwiye abanyamakuru ko iyo gahunda izazenguruka ibice bitandukanye by’igihugu ariko magingo aya bagarutse ku kibuga cya Kicukiro ahanini bitewe n’amikoro adahagije ku buryo bazenguruka igihugu.

“Kujya mu ntara ntabwo byari kutubuza gukorera i Kigali kuko gahunda yacu byari ukujya dukora Seruka imwe muri Kigali indi ikajya hanze ya Kigali. Ariko kubera ubushobozi bucye tugifite, twabonye imbaraga dufite zitabitwemerera”. Hategekimana


Hategekimana Hubert umuyobozi akaba na nyiri Seruka Youth Cup

Ku wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019, Seruka Youth Cup yari yabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera bisa n'aho yari intangiriro nziza yo gutangira kugera mu ntara. Gusa, Hategekimana Hubert avuga ko byari muri gahunda yo kugerageza ngo barebe niba byashoboka ko bajya basohoka umujyi wa Kigali.

“Kujya i Nyamata mu Bugesera byari ukugira ngo twigerageze turebe, tujya hafi. Ariko twabonye ko imbaraga dufite ubu zitarashyika kugira ngo tujye hanze. Twabonye tugomba kubanza tugakora ibyo dushoboye”. Hategekimana


Amwe mu makipe yatwaye ibikombe abikesha penaliti

Hategekimana Hubert avuga ko kuri ubu nka Seruka Youth Cup babona abana bafite impano mu mupira w’amaguru kandi ko bagiye kujya batanga amahirwe ku bana bafite izindi mpano zitari umupira w’amaguru. Seruka Youth Cup yo mu mpera z’iki Cyumweru yitabiriwe n’amakipe 55 avuye mu mpande zitandukanye z’igihugu.



Imena FA (U15-16) bateruye igikombe


Ni amakipe y'abana bakiri bato ubona ko bafite impano ku mupira w'amaguru

PHOTOS: Saddam Mihigo (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND