RFL
Kigali

NYAMIRAMBO: Bruce Melody yashimishije abitabiriye igitaramo cyo kwizihiza St Valentin-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/02/2019 10:26
0


Bruce Melody uri mu bahanzi bakunzwe bikomeye mu Rwanda, ku wa Gatanu tariki 15 Gashyantare 2019 yataramiye i Nyamirambo ashimisha abatari bake bitabiriye igitaramo yari yatumiwemo mu rwego rwo kwifatanya n'abakundana aho bizihizaga umunsi wabo mukuru wa St.Valentin.



Iki gitaramo cyabereye i Nyamirambo ubwo hatahwaga akabyiniro kazwi nka Bahouse ari nako kari kateguriwemo igitaramo cyatumiwemo Bruce Melody mu rwego rwo gufasha abakundana b’i Nyamirambo kuryoherwa na St Valentin. Uyu munsi yizihijwe tariki 14 Gashyantare 2019, gusa waje guhurirana n’umunsi w’akazi bityo benshi bawizihiza bukeye bwaho tariki 15 Gashyantare 2019 cyane ko uyu wo munsi winjizaga abantu muri weekend.

Bruce Melody umuhanzi udatuye i Nyamirambo gusa wahabaye igihe ariko kandi wanatangiriyeyo urugendo rw’ubwamamare muri aka gace, yashimishije abakunzi ba muzika bari bitabiriye ku bwinshi n'ubwo ari igitaramo cyabereye mu kabari.  

Bruce MelodyBruce MelodyBruce MelodyBruce Melody yishimiwe n'abakunzi ba muzika i Nyamirambo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND