Umusore wese ugeze igihe cyo kurushinga, iyo muganiye akubwira ko ashaka umugore mwiza, umukobwa nawe ugize igihe cyo kurushinga, nawe nuko mu bitekerezo bye aba ashaka umugabo mwiza, mu by’ukuri umugore mwiza aba ameze gute?
N'ubwo abantu bakunda mu buryo butandukanye, ariko hari ibyiza abantu bose bifuza kandi bahuriyeho, ari byo tugiye kurebera hamwe kuri iyi nkuru.
Abagore bari mu byiciro 3:
1. UMUGORE WO GUSOHOKANA
Ni wa mugore ufite igikundiro, ufite uburanga bwiza ku buryo abantu bose bamubona bakemera, mbese bakamurangarira; abasore benshi uyu ni we bashidukira, nyamara uburanga gusa ntibuhagije kugira ngo umugore yitwe mwiza. N'ubwo umuntu wese agira umwihariko w’ibyo akunda abandi badakunda, ariko burya gutandukanya ibyiza n’ibibi, muri rusange abantu babihuriraho. Usanga no muri Bibiliya hari aho bavuga bati: Esiteri yari umukobwa mwiza afite uburanga bwiza, Yozefu yari umusore mwiza afite uburanga bwiza,…... byumvikane rero muri rusange abantu beza n’ababi ku buranga babaho n'ubwo umuntu wese ashobora kugira umwihariko we mu gukunda, abavuga rero ko nta muntu mubi ubaho, ibyo si ukuri.
2.MUTIMA W’URUGO
Ni wa mugore w’inkoramutima, wubaha umugabo, uzi kuzuza neza inshingano z’urugo; wita ku bana no ku bashyitsi, ugira isuku……..
2. UMUGORE MWIZA MU BURIRI
Uyu ni wa mugore umugabo agera mu rugo, akamusanganiza inseko nziza n’ibyishimo, akamuhobera, akamusomagura…. mbese akamwakirana ubwuzu bwinshi! Bagera mu buriri akamenya kumutegura, ubundi akamushimisha ku buryo ibibazo byose (stress) bishira, mbese akumva ibyari bimuruhije n’ibyari bimugoye byose birashize. Burya abagore bose ntabwo bashimisha abagabo kimwe.
Umugore mwiza rero ni uwujuje ibi bintu byose uko ari 3: Mwiza wo gusohokana, mutima w’urugo, uzi kunezeza umugabo mu buriri.
Ese uri umugore? Niba ari yego se ibi bintu uko ari bitatu urabyujuje? Niba utabyujuje urashaka kwisenyera. Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho uko umugabo mwiza aba ameze.
Src: www.femmeactuelle.fr
TANGA IGITECYEREZO