RFL
Kigali

Uganda: Don Moen yasabye abahanzi ba Gospel kuririmba indirimbo bahawe n’Imana birinda 'gushishura'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/02/2019 20:14
0


Don Moen witegura gutaramira muri Uganda kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Gashyantare 2019 mu gitaramo cyiswe ‘Kampala Praise Fest 2019’ yasabye abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana gukora indirimbo bahumekewemo n’Imana birinda kwigana izo abandi bakoze.



Donald James Moen yageze muri Uganda mu Ijoro ry'uyu wa Gatatu ku isaha ya saa yine z'ijoro. Yageze ku kibuga cy'indege Entebbe International Airport n'indege ya KLM Airlines, yakirwa n'abari muri kompanyi ya RG-Consult yateguye iki gitaramo ndetse n'umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Isaac Rucci.

Don Moen w’imyaka 66 y’amavuko ku gicamunsi cy’uyu wa kane tariki 07 Gashyantare 2019 yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye Mestil Hotel iherereye i Nsambya. Ikinyamakuru Chano 8 cyanditse ko yaririmbye agace gato k’indirimbo ye ‘God will make a way’ maze atangaza ko yishimiye kugaruka muri Uganda.

Yagize ati “Ntabwo nshobora kwiyumvisha ko bifashe imyaka kugira ngo ngaruke. Ni byiza kuba ngarutse kugirira ibihe byiza hano. Ntabwo nazanye n’itsinda ry’abacuranzi bose ariko nzaririmba indirimbo zose muzi. Ntabwo muzareba amashusho ahubwo ni njyewe uzaba ubaririmbira.” 

Don Moen na Pastor Wilson Bugembe bazahurira ku ruhumbi.

Yashimye bikomeye Imana yamubashishije kugera muri Uganda aho yizeye kugirana ibihe byiza n’Imana. Ug Chritsian yanditse ko Don Moen yagiriye inama abahanzi ba Gospel gukora no gushyira hanze indirimbo bahawe n’Imana, birinda gukora indirimbo zakozwe n’abandi. Yongeyeho ko kwandika indirimbo ifasha abantu birenga intekerezo n’amarangamutima bya muntu, abagira inama yo kuba mu nzira z’Imana.

Ni ku nshuro ya kabiri Don Moen agiye gutaramira mu Mujyi wa Kampala muri Uganda. Muri 2004 yaririmbye mu gitaramo cyiswe ‘Don Moen Live in Kampala’ cyabereye kuri Kampala Serena Hotel kuya 01 Kamena 2014, tariki 02 Kamena 2014 yataramiye mu mbuga ya Makerere University.

Kampala Praise Fest y’uyu mwaka igamije kwegereza abantu Imana no gufasha abahanzi bakora Gospel muri Uganda gusangira uruhimbi n’umunyamuziki ukomeye. Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo bo muri Uganda ni Pastor Wilson Bugembe, Brian Lubega, Levixone, Exodus, Sandra Suubi, KPF Voice, Dj Twongex  ndetse na Watoto Choir.

Don Moen yabwiye abahanzi ba Gospel muri Uganda kwirinda gushishura.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND