RFL
Kigali

Umuryango wa Radio wavuze ku mwana yabyaye kuri Nyampinga wa Uganda, biyemeje kujya gukoresha DNA

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/02/2019 7:53
0


Umuryango w’umuhanzi Mowzey Radio witabye Imana wavuze ko bazi abana batanu basizwe nawe. Bafashe umwanzuro w’uko bazajya bakoresha ibizamini by’amaraso (DNA) ku bana bose bizajya bivugwa ko babyawe na Radio.



Mowzey Radio yitabye Imana kuya 01 Gashyantare 2018, yashyinguwe ku ivuko mu karere ka wakiso. Byemejwe ko yasize abana batanu barimo babiri yabyaranye n’umunyarwandakazi Lilian Mbabazi.

Kuya 05 Gashyantare 2019, Ikinyamakuru The Sun Kampala cyasohoye inkuru yanyujijwemo ubutumwa bwa Mwima Dorah, wabaye Nyampinga wa Uganda 2008, yanditse kuri konti ya Facebook, ahishura ko yatewe inda na Mowzey Radio muri 2009, ashimangira ko bafitanye umwana yahaye izina Ethan.

Dorah yavuze ko imyaka itanu ishize ashinze urugo ariko ko umwana w’imfura atari uw’umugabo babana, Nadder Barrack ahubwo ko yamubyaranye n’umuhanzi Mowzey Radio bahuye hashize umwaka umwe yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Uganda.  

Nyampinga wa Uganda yahishuye ko umwana w'imfura yamubyaranye na Mowzey Radio. 

Mwima yahishuye ko yahuye na Radio muri 2009 mu gihe gito bamaranye mu rukundo hashibutsemo umwana w’umuhungu. Yavuze ko yagiye yirinda gushyira hanze ukuri atinya ko umwana we yibasirwa mu itangazamakuru, ikindi ngo yagerageje igihe kinini kubihisha Radio na ho ashakiye kubimubwira undi amwima umwanya.

Chimpreports yanditse ko umuvandimwe wa Radio ariwe Meddie yatangaje ko umuryango we wemera abantu batanu basizwe na Radio ariko kandi ngo baniteguye no kwakira undi mwana wese waza avuga ko yabyawe na Radio.

Yongeraho ko umwana wese uzajya utangazwa ko avuka kuri Radio, bazajya babanza gukoresha ibizamini by’amaraso (DNA) kugira ngo bamenye niba koko umwana ari uwe. 

Mwima, Nyampinga wa Uganda 2008 yavuze ko Radio bakundanye igihe gito, urukundo rwabo ruvamo umwana w'umuhungu.

Umuryango wa Radio wiyemeje gupimisha umwana we uzajya uvuga ko avuka kuri Radio.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND