RFL
Kigali

Kalisa Francois wari umutoza wa Kirehe FC yahagaritswe nyuma y’amezi atanu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/02/2019 13:51
1


Kalisa Francois wari umutoza wa Kirehe FC kuva muri Kanama 2018 yahagaritswe n’ubuyobozi mu gihe kitazwi ndetse banamubwira ko aramutse abishaka yajya gushakira ahandi kuko ngo ikipe yabo nta kintu ari kuyifasha cyatuma itamanuka.



Kalisa Francois Kalisa wageze muri Kirehe FC tariki 16 Kanama 2018, yaje kugira amahirwe macye ikipe ikomeza kwitwara nabi biza kugera ubwo kuwa 16 Ukwakira 2018 asabwe gutanga ubusobanuro bw’impamvu nyamukuru ituma ikipe itsindwa umusubirizo.

Kalisa Francois ngo yaje kunanirwa gutanga ubusobanuro kugeza tariki ya 4 Gashyantare 2019 ubwo inama ya komite nyobozi iteranye bagasanga n’ubundi magingo aya ikipe yabo iri ahantu habi ndetse nta n’icyizere ko izaguma mu cyiciro cya mbere, bityo bahitamo kumuhagarika bakanamwemerera ko yakwigira ahandi.


Kalisa Francois yasezerewe muri Kirehe FC


Urwandiko rwandikiwe Kalisa Francois

Nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona 2018-2019, Kirehe FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 12 mu mikino 15 ishize. Mu mikino 15 batsinzemo ibiri (2), banganya itandatu (6) batsindwa indi irindwi (7). Binjije ibitego birindwi (7) binjizwa 17 bityo bituma kuri ubu bafite umwenda w’ibitego icumi (10).


Kirehe FC ihagaze nabi muri shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • munyaneza modeste5 years ago
    Mwaramutse nezaaaaaaaa shaaaaaaa ntabeshyi niba koko bamwirukanye ndishimye cyane najyende n'ubundi ntacyo yakoraga usibye kwirirwa ashaka commisio mubakinnyi gusa umutoza utinyuka akabwira abakinnyi ngooooo mwebwe kuberako muri bakavukire ntago nabakinisha kuko nifitiye abakinnyi bange knd murabizi ko ntakintu kitagira nyungu kuko pfite gahundo yo gutanfirana amafaranga Atari munsi 8.000.000 adahuye n'mushahara nkuye mubakinnyi naguze ubwose uyo ni umutoza nyabaki ahubwo bari baratinze cyane





Inyarwanda BACKGROUND