RFL
Kigali

Papa Francis yasabye abanyamadini gusenyera umugozi umwe

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:4/02/2019 21:05
0


Mu ruzinduko arimo ku butumire bw’igikomangoma cya leta zunze ubumwe z’Abarabu, Papa Francis yasabye abanyamadini gusenyera umugozi umwe bakima amatwi ibibashyamiranya.



Kuva kuri iki cyumweru Papa Francis ari mu ruzinduko muri leta zunze ubumwe z’Abarabu mu mujyi mukuruI Abu Dhabi. Ni ku butumire bw’igikomangoma cy’Arabiya Saoudite Sheikh Mohammed bin Zayed al-Nahyan.

Papa Francis yatumiwe mu nama mpuzamadini yabaye kuri uyu wa mbere. Biteganijwemo ko kuri uyu wa kabiri taliki ya 05 Gashyantare 2019 Papa Francis asoma misa yitezweho kwitabirwa n’abakirisitu 120,000.

Mu butumwa bucishijwe muri videwo Papa Francis yasabye abakirisitu n’abayisilamu gusenyera umugozi umwe aho kugira ngo ibyo badahuje bibatanye ahubwo bikababera umurunga. Yagize ati: "Ukwemera mu Mana kuranywanisha ntigucamwo ibice, gutuma duhuriza hamwe mu bidutandukanije, kukaturinda ubushyamirane n’urwango"

Kugeza ubu muri leta zunze ubumwe z’Abarabu habarurwa abakirisitu basaga miliyoni bose b'abimukira baturutse mu bihugu by’u Buhinde na Filipine.

Umwe mu baherekeje Papa Francis yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko urugendo rwa Papa rugamije gufungura imiryango ku guharirana kuko ari nabyo isi ikeneye. Byitezwe kandi ko uru ruzinduko rwa Papa rushobora gusiga indi sura ku ntambara ya Yemen cyane ko mbere yo guhaguruka I Vatican yatangaje ko abanyaYemen baruhijwe n’intambara igirwamo uruhare kandi na leta zunze ubumwe z’Abarabu zirangajwe imbere na Arabiya saoudite.

Papa yagize ati: “AbanyaYemen baruhijwe no kubona ibyo kurya ,baruhijwe n’intambara imaze igihe ituma abana benshi bakomeje kwicwa n’inzara,imiborogo y’abana n’ababyeyi babo iragenda ikagera ku mana”

Gusa ntibiramenyekana niba Papa Francis aza gutanga ubu butumwa mu mbwirwaruhame ubwo azaba asoma misa cyangwa azabutangira mu ibanga n’ubuyobozi bwa Arabiya saoudite.

Src:BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND