RFL
Kigali

Kuki ari ngombwa kunywa amazi, mbese ni inshuro zingahe umuntu agomba kuyanywa?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/02/2019 16:07
1


Umubiri w’umuntu ugizwe hagati ya 60 % à 70 % n’amazi. Nyuma y’umwuka mwiza duhumeka witwa oxygène (O2) , Amazi ni ikintu cy’ingenzi cyane ku buzima, ni yo shingiro ry’imikorere y’umubiri wose.



Kuki ari ngombwa kunywa amazi, mbese ni inshuro zingahe umuntu agomba kuyanywa?

Umubiri w’umuntu ugizwe hagati ya 60 % à 70 % n’amazi . Nyuma y’umwuka mwiza duhumeka witwa oxygène (O2). Amazi ni ikintu cy’ingenzi cyane ku buzima, ni yo shingiro ry’imikorere y’umubiri wose. Amatembabuzi akwirakwira mu bice byose by’umubiri guhera mu turemangingo imbere.

Amazi:

1. Niyo agenga ingano y’amaraso n’amatembabuzi yose y’umubiri

2. Niyo akora amacandwe atuma tubasha kumira ibyo turiye

3. Afasha mu kunyereza no guhindukira amaso no mu ngingo

4. Atuma umubiri ugira ubushyuhe budahindagurika

5. Niyo atuma habaho ubwivumbagatanye bw’ibinyabutabire mu mubiri

6. Afasha kwinjiza no gutwara intungamubiri mu bice bitandukanye

7. Atuma ubwonko bubasfa gukora

8. Ashinzwe ubuhehere by’uruhu

9. Asohora imyanda y’ibyo twariye ndetse n’indi yose ikomoka ku mikorere y’umubiri

Mbese umuntu akwiye kunywa amazi angana iki?

Abahanga bemeza ko mu gihe cy’ubushyuhe buringaniye, umuntu mukuru akwiye kunywa amazi ari hejuru ya litiro 2 ku munsi.Ubusanzwe umubiri w’umuntu utakaza Litiro imwe y’amazi mu nkari ndetse andi mazi angana atyo atakara binyuze mu byuya, mu myanda yo ku musarane ndetse no mu myuka duhumeka (Ubibona neza iyo uteze indorerwamo ku munwa ugahumeka).

Umubiri ukeneye gusohora amazi: Mu gihe cy’ubushyuhe, mu gihe uri gukora imirimo isaba ingufu, mu gihe umuntu yihagaritse, mu gihe umuntu arwaye. Umuntu wese akenera ikigero cyihariye cy’amazi bitewe n’ibiro, imiterere y’ikirere utuyemo ndetse n’uburyo umuntu abaho; imirimo akora n’ibindi.

Amazi akwiye gusimburanwa:n Nk’uko twabibonye umuntu mukuru asohora amazi menshi arenga 1.5 litiro mu nkari ku munsi ndetse n’indi litiro imwe igenda mu byuya no mu bundi buryo byo gusohora imyanda bityo akwiye kongera kuyinjiza kuko bigaragarako aba atakaje amazi arenga 2.5 litiro .

Kuko kubyo turya biba bigizwe n’amazi ku kigero cya 20%, bityo haba basigaye andi mazi yo gusimbura ayo twatakaje angana na 2 litiro, kandi ushobora kuyabona nko mu binyobwa bitandukanye ufata. 

Kunywa ibirahure 8 by’amazi ku munsi: Iki ni ikinyoma! Koko ushobora kunywa ibirahure 8 by’amazi cyangwa ibindi binyobwa: Imitobe, Amasupu,icyayi. Ibinyobwa noabyo ni nk’amazi kuko biba bigizwe ahanini n’amazi.

Igihe cyiza cyo kunywa amazi

Si byiza gutegereza ko ubanza kugira inyota ngo ubone kunywa amazi, mu gihe cyose ufite icyo urimo gukora, uba urimo gutakaza amazi menshi n’ubwo aba ataragukamamo ngo utangire kugira inyota.Bityo ni byiza kubyimenyereza kuyanywa igihe cyose.

Amazi kandi ushobora kuyafata igihe cyose ni yo waba uri kurya nk’uko bitangazwa na Hélène Baribeau, umuhanga mu by’imirire, gusa bishobora gutuma ihaga vuba kubera ko wanyweye amazi menshi. Ndetse kunwa amazi ashyushye bifasha

Ku bantu bakunda kwiyiriza

Abahanga mu by’imirire bemeza ko abantu bakunda kwiyiriza ubusa bakwiye kunwa amazi ayunguriye, Amazi ayunguruye ni amazi yatanduknyizwe n’imyunyungugu akomoka kugucanira amazi akabira ubundi ibyo bitonyanga bikaza kuvamo amazi.

Umwuma

Umwuma usobanurwa bigendanye n’ibiro umuntu afite, Kubura amazi mu mubiri bitakaza hagati ya 1 % na 2 % y’ibiro byose by’umubiri nibyo byitwa kugira umwuma gusa nanone gutakaza amazi kuburyo bigera kuri 15 % na 20 % bishobora gutera urupfu.

Umwuma ushobora guterwa no gukora imirimo isaba ingufu nyinshi ndetse umwum ushobora kuba uburwayi bitewe no kudanywa amazi bihoraho cyangwa ibindi binyobwa. Uburyo bwiza bwo kwipima ikigero cy’umwuma ni ukureba amu nkari wihagarika uko zisa.

Ibimenyetso by’umwuma: Inkari z’umuhondo wenda gutukura, kumagara iminwa, gucika intege, kumagara k’uruhu, kubabara umutwe, gutakaza ubushobora bwo kwihanganira ubushyuhe. 

Iyo bimaze kugera kukigero gikabije: Gutakaza ingufu mu mikaya, Kunanirwa kumira ibyo kurya, Gucanganyukirwa, Ingaruka zo kugira umwuma.

Nk’uko bitangazwa na Dr Lépine “Dukurije umumaro twabonye amazi afitiye umubiri, kubura amazi niyo byaba ku kigero gito bitera ibibazo bitandukanye mu mubiri, ubu ubushakashatsi burambanije gusa ikigaraga ni uko abageze mu zabukuru ari bibasiwe cyane n’iki kibazo cyane ko bakunze kuba batakigira inyota bikabakururira kutanywa amazi ndetse kubura amazi ahagije biba imbarutso yo gutakaza ubwigene.

Abana bakiri bato bazahazwa bidasubirwaho no kugwa umwuma ndetse bo iyo batakaje 3% by’ibiro by’umubiri bibagiraho ingaruka zikomeye kuburyo bashobora kubikurana binabatera ibibazo byo kuzananirwa gukurikira neza amasomo baziga”.

Kubwa Dr Susan Shirreffs, umuhanga mu kurwanya umwuma mu Ishami ry’ubuzima muri Kaminuza Aberdeen mu Bwongereza avuga ko abantu banywa amazi make bakunze kugira ibibazo byo kurwara umwijima, Indwara zibasira urwungano ngogozi ndetse n’Umutima, kugira ibibazo by’imikorere y’ubwonko hamwe n’ibibazo byose bifitanye isano no kugabanuka kw’igipimo cy’amaraso mu mubiri. 

« Umwijima, Ubwonko n’impyiko ni ibice bigengwa cyane n’imikorere y’amaraso, iyo umuntu abuze amaraso, ni byo bibanza kuzahazwa.» Byatangazwe na Dr Paul. Uyu muganga akomeza yemeza ko umwuma ugenda ukagera ku turemangingo, ku buryo biterwa uburwayi bukomeye nka Asthme na Diabete yo mu bwoko bwa 2.Bottom of Form






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nitwa dusegimana jea nd'Amour5 years ago
    Umuntu yemerewe kurya inshuro zingahe kumunsi?





Inyarwanda BACKGROUND