Umuvuduko w’amaraso uri hejuru, cyangwa hypertension ni indwara yihisha mu mubiri ariko ikagira ingaruka zikomeye ku buzima. Ni yo mpamvu benshi bayita “umwicanyi ucecetse”. Impamvu ni uko itagaragaza ibimenyetso bigaragara mu ntangiriro, ariko ikagenda yangiza umutima, impyiko, ubwonko n’indi myanya y’ingenzi y’umubiri buhoro buhoro.
Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), abantu bagera kuri miliyari 1.3 ku isi baba bafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru, ariko abagera kuri kimwe cya kabiri gusa ni bo bamenya ko barwaye.
Ibi bigaragaza ko indwara ifite ubukana bukomeye ariko ikaba inanirana mu kuyigaragaza, ndetse rimwe na rimwe igatahurwa gusa nyuma y’ingaruka ziremereye.
Nk'uko tubikesha BBC muri Afurika, ubushakashatsi buheruka gukorwa bwagaragaje ko abarenga 27% by’abakuze bafite iyi ndwara, ugereranyije na 18% muri Amerika. Ubu buryo butandukanye bugaragaza uko imibereho, indyo, n’imyitwarire y’abantu bigira uruhare rukomeye mu gukwirakwira kwayo.
Iyo umuvuduko w’amaraso umaze igihe kinini uri hejuru kandi ntuvurwe, ushobora gutera indwara nyinshi zikomeye nka stroke, gufatwa n’umutima, kwangirika kw’impyiko bigasaba kubagwa cyangwa guhora kuri dialyse, ndetse n’indwara zo guta ubwenge (dementia) zishingiye ku igabanuka ry’amaraso ajya mu bwonko, n’ibibazo by’amaso bishobora gutuma umuntu ahuma burundu.
N’ubwo iyi ndwara ikunze kutagira ibimenyetso mu ntangiriro, hari ubwo usanga uyirwaye atangira kumva umutwe uremereye, guhangayika, guhumeka nabi cyangwa akenshi gucika intege. Ariko ibi ntibigaragara kuri buri wese. Ni na yo mpamvu kwipimisha kenshi ari intambwe y’ingenzi.
Inkomoko y’iyi ndwara ifitanye isano n’imyitwarire ya buri munsi. Ubushakashatsi bwa OMS bwo mu 2021 bugaragaza ko kurya umunyu urengeje garama eshanu (5g) ku munsi, cyangwa kunywa inzoga nyinshi kurusha units 14 ku cyumweru ku bagabo (cyangwa 8 ku bagore), bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso uzamuka.
Kubyibuha cyane nabyo bifite uruhare: igihe umubiri ufite BMI irenze 25 kg/m², ibyago byo kurwara biriyongera. Kudakora siporo ihagije, kunywa itabi no kugira stress itarangira, byose byongera igitutu ku mutima n’imitsi.
Kugira ngo wirinde iyi ndwara, ni ngombwa gutangira kwita ku buzima bwawe hakiri kare. Kwipimisha umuvuduko w’amaraso nibura rimwe mu kwezi ni igikorwa cy’ingenzi ku bantu bose bageze cyangwa barengeje imyaka 40, ariko n’abato bagomba kubigira umuco.Imirire myiza, irimo imboga, imbuto, indyo itarimo umunyu mwinshi cyangwa ibinure byinshi, ni imwe mu ngamba z’ingirakamaro.
Gukora imyitozo ngororamubiri igihe cyose bishoboka nk’iminsi itatu kugeza kuri itanu mu cyumweru bituma umubiri uhorana imbaraga kandi bikagabanya igitutu cy’amaraso. Kureka inzoga n’itabi, kugabanya ibiro, gusinzira neza no kwirinda umunaniro ukabije ni indi nzira y’ingenzi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu ugabanyije ibiro hagati ya 5 na 10 ashobora kugabanya umuvuduko w’amaraso ku gipimo kirenga 5 mmHg kikaba ari igipimo gifatika kandi cyiza ku buzima. Kwipimisha ni inzira yo kwimenya. Iyo umaze kumenya uko umuvuduko wawe uhagaze, ni bwo ushobora gufata icyemezo kiza cyo kuwugenzura cyangwa kuwivura.
Iyo ubimenye hakiri kare, biguha amahirwe yo kubaho neza, utaragera ku rwego rwo guhangana n’ingaruka zayo ziremereye. “Menya uko uhagaze ni bwo buryo bwo kurama.”
TANGA IGITECYEREZO