Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi bw’ubuvuzi kitari icya leta (Institute of Chronic Illnesses Inc) bwagaragaje ko abana bakuriye mu ngo zitunganya amazi yabo ya robine hakoreshejwe fluoride baba bafite ibyago byinshi cyane byo kurwara indwara yo mu bwonko izwi nka autism.
Abashakashatsi basuzumye inyandiko z'ubushakashatsi ku buzima bw’abana barenga 73,000 bo muri leta ya Florida hagati ya 1990 na 2012, basanze abana bafite “uburenganzira busesuye” bwo kunywa amazi yashyizwemo fluoride igihe cyose, bafite ibyago byo kurwara autism bingana na 526% ugereranyije n’abatarigeze banywa ayo mazi.
Si autism gusa, kuko ubushakashatsi bwanagaragaje ko abana bo muri utwo turere bafite ibyago byo kugira ubumuga bwo mu mutwe ku gipimo cya 102% no gutinda mu mikurire ku gipimo cya 24%.
Fluoride ni umunyungugu usanzwe uboneka mu butaka no mu mazi. Kuva mu myaka ya 1940, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye kuwongeramo nk'umuti wo kurinda indwara z’amenyo.
Kugeza ubu, hafi abatuye Amerika babiri kuri batatu banywa amazi arimo fluoride, akaba ari imwe mu ngero zifatika z’uko ubuvuzi bwateye imbere mu kinyejana cya 20, by'umwihariko mu kurwanya indwara z’amenyo mu bana.
Ariko, hari abavuga ko hari ibindi bibi bitarebweho bihagije. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima muri Amerika, Robert F. Kennedy Jr., akunze kuvuga ko kongeramo fluoride ari "ibintu biteye impungenge".
Uyu muyobozi yatangaje ko agiye gusaba ikigo gishinzwe kurwanya indwara (CDC) guhagarika gusaba ko fluoride yongerwa mu mazi y’ibinyobwa mu gihugu hose nk'uko tubikesha Associated press.
N'ubwo ubushakashatsi bwerekana iyo shingiro, hari abaganga n’abahanga b’inzobere batemera burundu iyo myanzuro. Dr. Faith A. Coleman, umuganga w’indwara rusange, yabwiye DailyMail ko ubushakashatsi bufite intege nke harimo no kuba butagaragaza neza ingano ya fluoride abana banywaga, uko ubuzima bwabo bwari bumeze mbere, ndetse n’igihe nyacyo autism yabagaragayeho.
Yagize ati: “Autism isanzwe igaragara ku myaka hagati ya 1 n’iriya 2, ariko muri ubu bushakashatsi igipimo cy’imyaka yo kuyimenya cyari kiri ku myaka 6.13. Ibyo bigaragaza ko hari ibitarasobanutse neza.”
Dr.Coleman yongeraho ko hari abana bashobora kuba barahawe ibinini bya fluoride kubera ko banywaga amazi atarimo fluoride, bityo bikaba byaratumye ubushakashatsi bubogama.
Nubwo ubushakashatsi bwa Dr. Mark Geier n’umuhungu we David Geier butemeza burundu ko fluoride itera autism, ibisubizo byabo byerekana isano ifatika hagati yo kunywa amazi arimo fluoride no kugira ibyago byinshi byo kurwara autism n’ibindi bibazo by’ubwonko.
Bavuga ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse bugamije kureba niba koko kongera fluoride mu mazi bifite akamaro karuta ingaruka.
Ibihugu byinshi by’i Burayi nk’u Budage, u Bufaransa, Suwede, n’u Bwongereza ntibishyigikira kongera fluoride mu mazi, kandi bifite ibisubizo biri hasi mu bijyanye n’ubwandu bwa autism. U Budage bwamaze no kubibuza burundu. Ibi bituma hari ababona ko hashobora kuba hari isano hagati y’iki gikorwa n’izamuka ry’iyo ndwara.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryageneye urugero ntarengwa rwa fluoride mu mazi ku gipimo cya 1.5 mg/L, mu gihe Ikigo cy’Amerika gishinzwe kurengera ibidukikije (EPA) cyashyizeho urugero rwa 4.0 mg/L, ariko CDC ikavuga ko icyiza ari 0.7 mg/L. Ubushakashatsi bwasohotse muri JAMA Pediatrics mu kwezi kwa Mutarama bwagaragaje ko uko fluoride yiyongera mu mubiri w’umwana, aribwo ubwenge bwe bugabanuka.
Nubwo fluoride yagiye ifatwa nk’intambwe ikomeye mu buzima rusange, ubushakashatsi bushya burasaba ko hakorwa isesengura rishya ku ngaruka zabwo, cyane cyane ku buzima bwo mu mutwe bw’abana. Mu gihe impaka zikomeje, icy’ingenzi ni ukumenya ukuri hashingiwe ku bushakashatsi bufite ireme, hagamijwe kurengera ubuzima bw’ahazaza h’abana.
TANGA IGITECYEREZO