RFL
Kigali

Ubuyobozi bwa Facebook burateganya guhuza imbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp, Instagram na Messenger

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:2/02/2019 18:35
0


Ubuyobozi bw'urubuga nkoranyambaga rwa Facebook butangaza ko buteganya guhuriza hamwe uburyo bwo guhanahana ubutumwa ku mbuga za Instagram, WhatsApp na Facebook ndetse na Messenger.



Kuri ubu, ntibishoboka ko wakoherereza ubutumwa umuntu ukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp ,Facebook cyangwa Messenger we atabikoresha.Bisaba ko nawe abe akoresha izi mbuga nkoranyambaga.Ubuyobozi bwa Facebook buvuga ko izi mbuga eshatu zizakomeza kuba ari porogaramu (apps) ziri ukwazo,Icyakora ngo hazifashishwa ikoranabuhanga ku buryo ubutumwa buzajya bushobora guhererekanywa kuri izi mbuga zitandukanye.

Facebook yabwiye BBC ko ubu iri mu ntangiriro y'iki gikorwa,nk'uko bymejwe na Mark Zuckerberg, umuyobozi w'ikompanyi ya Facebook. Mu gihe uyu mushinga uzaba urangiye, umuntu ukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Facebook ashobora kohererezanya ubutumwa n'undi ukoresha urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp gusa,cyangwa rwa messenger gusa.

ifoto

Ikinyamakuru The New York Times gitangaza ko igikorwa cyo guhuza izi porogaramu eshatu cyamaze gutangira, ndetse bikaba byitezwe ko kiba cyarangiye mu mpera y'uyu mwaka wa 2019 cyangwa mu ntangiriro y'utaha.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND