RFL
Kigali

Bobi Wine aracyakomeye ku cyemezo cyo guhangana na Museveni mu matora azaba muri 2021

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/02/2019 9:52
0


Umunyamuziki wahindutse umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Sentamu wamenyekanye nka Bobi Wine, yeruye ko agifite inyota yo kurwanira ubutegetsi na Perezida Yoweli Museveni, mu matora ateganyijwe muri 2021.



Mu kiganiro yagiranye na CNN, Bobi Wine yahishuye ko ‘yibona nk’umukandida mwiza ku mwanya wa Perezida wa Uganda’. Uyu mugabo umaze iminsi mu rugendo rw’akazi, yanyuze muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ubu arabarizwa muri Jamaica.

Yavuze ko abanya-Uganda bagejeje igihe cyo gutora bakwiye kwiyandikisha kuri lisite y’itora kugira ngo bizaborohere muri 2021 gutora, ashimangira ko ari ‘inzira nziza yo gutuma Perezida Museveni ava ku butegetsi.’

Yagize ati “Abantu benshi bakomeje kubinsaba; maze igihe mbiganiraho n’abo dukorana, kandi navuga ko njye n'abo dukorana twiyemeje kuzahangana na Perezida Museveni mu matora ari imbere.”

Mu bihe bitambutse ubwo Bobi Wine yatangazaga ko afite inyota yo kwiyamamariza kuyobora Uganda yahise atabwa muri yombi, ndetse akorerwa iyicarubozo nk’uko yakunze kubivuga.

Aherutse kandi guhurira ku cyiriyo na Minisitiri Ushinzwe umutekano muri Uganda, Gen Elly Tumwiine, amutuma kuri Perezida Museveni ngo amubwire ko afite inyota y’intebe yicayeho’.

Muri Jamaica, Bobi Wine yahuye n'abayobozi batandukanye.

Perezida Museveni wa Uganda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND