Kigali

VIDEO: Yari umuhanga, yakundaga chapati! twaganiriye n'abo kuri S.O.S Gacuriro ahize Miss Rwanda 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/01/2019 15:53
1


Nimwiza Meghan Nyampinga w’u Rwanda 2019 avugwa ibigwi n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri S.O.S Gacuriro, abarimu bamwigishije, abanyeshuri bigaga mu mwaka wa kane we ari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye muri 2017. Ngo ni umukobwa wahoranaga inseko agakunda capati n’ibiraha mu buryo bweruye!



Miss Meghan w’imyaka 20 y’amavuko niwe uherutse kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019. Yahize abakobwa 15 bari bahataniye ikamba mu muhango wabereye mu Intare Conference Arena mu Ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019.

Ubuzima bw’uyu mukobwa bwahinduriwe mu maso ya benshi, agenerwa umushahara wa 800 000 Frw buri kwezi, imodoka nshya ya Suzuki Swift ifite agaciro ka Miliyoni 20 Frw, ibikoresho by’isuku n’ibindi byinshi bihabwa umukobwa w’Uburanga, Umuco n’Ubwenge.

Nimwiza Meghan wagaragaje ko ari umuhanga mu kuvugira mu ruhame akaba n’umwe mu bakobwa bafite ubwiza n’ikimero ni mwene Ruvubana Gaspard na Basiime Bety. We n’umuryango batuye mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Muri metero nke uvuye ku Murenge wa Gacuriro hari ishuri S.O.S Gacuriro ari naho Nimwiza Meghan yize imyaka itatu (2015-2017), asoza mu ishami rya Computer Sciences; ari mu banyeshuri bagize amanota menshi mu kizamini cya Leta.

Ishuri Nimwiza Meghan yizemo.

Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA , Umuyobozi w’ikigo cya S.OS.Gacuriro, abarimu bigishije Nimwiza Meghan, abanyeshuri bigaga mu mwaka wa kane we ari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, baduhishuriye ubuzima yabayemo akiri ku ntebe y’ishuri.

Bahuriza ku kuba yari umuhanga kandi agahorana inseko, agaragaza gutungurana muri byinshi ndtse akaba umukobwa wikundiraga kurya ibiraha. Nyirasafari umwarimu muri S.O.S Gacuriro, avuga ko yigishije Meghan mu gihe cy’imyaka itatu, yigaga ataha mu rugo. Ngo nta kintu kidasanzwe cy’umwihariko Meghan afite ariko kandi ngo ‘si umukobwa ucecetse ahubwo akunda guseka’.

Inshuro nyinshi iyo yamubwiraga ikintu yaramwenyuraga ndetse ngo afite inseko nziza. Ati “…Ntabwo ari wa mukobwa ubona ucecetse….Inshuro nyinshi iyo wamubwiraga ikintu wabonaga akumwenyuriye afite n’uko yifitiye inseko nziza….Ni umukobwa wisekeraga igihe cyose uko muzi akiri umunyeshuri wanjye. Ikindi navuga muziho ni umuhanga peee,”

Inkuru y’uko Meghan ari mu bahatanira ikamba yamutashyeho ubwo hasohokaga urutonde rugaragaza abakobwa bahagarariye Umujyi wa Kigali mu irushanwa. Akurikije uko amuzi yabonaga Meghan azaba Miss Rwanda 2019, ariko kandi ngo akurikije uko irushanwa rimeze yumva bitazoroha.

Yaraye ijoro akurikiranye umuhango wo gutanga ikamba, bagitangaza ko Meghan ariwe wegukanye irushanwa, ibyishimo byasabye umutima we. Ati “….Byaranshimishije cyane. Impamvu byanshimije ni uburyo muzi. Nk’uko nakubwiye ukuntu nabonye yadutunguye ageze mu mwaka wa Gatandatu akajya aza ari uwa kabiri mu ishuri….Yagiraga uwo mwanya akaniga ataha”

Yiteze ko umushinga Meghan yatanze muri Miss Rwanda azawukora neza. Yamugiriye inama yo kwegera abarezi be ku ishuri aho yize n’abandi bafite ubumenyi ku mushinga yerekanye.

Ingabire Ange umuyobozi w ‘abakobwa ku ishuri S.O.S Gacuriro wiga ‘Accounting’, yatubwiye ko muri Mutarama 2019, ari bwo yamenye ko Meghan ari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2019. Yavuze ko akurikije ukuntu yari amuzi yumvaga ko azatwara ikamba. Ingabire yigaga mu mwaka wa kane Meghan ari mu mwaka wa Gatandatu, ati "yari umukobwa w’imico myiza, yitwaraga neza, nta kintu kibibi nari muziho, yakundaga gutsinda." 

Ngo Meghan yakundaga kugura kenshi ‘ibiraha’ muri cantine yo ku ishuri. Ngendahimana usanzwe ari pasteri ku ishuri, avuga ko buri wa Gatatu yahuriraga na Meghan mu rusengero rwa Protestant, agatanga ibyifuzo bye. Ati “…Ninjye pasiteri w’ikigo buri wa Gatatu yarazaga rimwe na rimwe akaza no gusenga ubwo nyine nawe agatanga ibyifuzo tukamusengera.”

Yongeraho ko nta bikorwa mu rusengero Meghan yari ashinzwe, ahubwo ko yakunze kugira uruhare mu biganiro mpaka byahuzaga abanyeshuri ‘debate’. Avuga ko Meghan muri cantine yakundaga kurya capati ndetse n’ibiraha.

Muvunyi Umuyobozi w’ikigo S.O.S Gacuriro yavuze yasomye mu binyamakuru akabona ko Meghan ari mu bakobwa bahagarariye Umujyi wa Kigali bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019. Ubufasha bw’ikigo kuri Meghan bwabaye kumuhuza n’umwarimu wamufashije mu gutegura umushinga we n’ibindi, nk'ikigo ngo bamwifurije amahirwe masa mu irushanwa.

Yavuze ko amarushanwa agitangira atahaga amahirwe Meghan  gusa ngo ashingiye ku buryo yasobanuye umushinga we, yahise yumva ko yambikwa ikamba. Atwaye ikamba, ngo mu kigo baryamye hafi saa saba z’ijoro, ari ibyishimo bikomeye gusa. Umushinga w’ubuhinzi Meghan yatanze mu irushanwa, yavuze ko bazamukorera ubuvugizi akabona abo bakorana muri iki gihe afite ikamba ndetse na nyuma.

Ati “Icyo dukora ni ukumuhuza n’abantu batandukanye, tukamugira inama y’uko umushinga we watera imbere. Binyuze mu bafatanyabikorwa bacu batandukanye hari uburyo dushobora kuzamuherekeza mu mushinga we kugeza ku iherezo.”

Muvunyi yabwiye Meghan ko bimishimiye intsinzi yegukanye, amugira inama yo kwita ku mushinga we, akagisha inama abantu batandukanye bazamufasha mu rugendo rw’ubuzima bwe nka Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Ku marembo y'ishuri aho Miss Nimwiza Meghan yize.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NIMWIZA MEGHAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire 5 years ago
    Nakunze ukuntu avuga atuje. Imana ibe mu ruhande rwawe Meghan.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND