Kigali

Albert Mphande arishimira umusanzu Mushimiyimana Mohammed atanga muri Police FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/01/2019 13:01
0


Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC avuga ko nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona 2018-2019 abona abakinnyi be barakoze ibishoboka kandi byiza. Gusa agaruka kuri Mushimiyimana Mohammed yavuze ko amushima cyane ku kazi gakomeye yakoze mu mikino ibanza.



Ubwo shampiyona 2018-2019 yari itangiye, ntabwo Mushimiyimana Mohammed yahise aba umukinnyi ubanza mu kibuga kuko yakunze kujya mu kibuga asimbuye ariko biza kugera ku munsi wa kane wa shampiyona yamaze kuba nimero ya mbere hagati mu kibuga ndetse imikino yose agakina iminota 90’.

Albert Mphande avuga ko uyu musore yagaragaje imbaraga cyane mu myitozo bagiye bakora bityo akanabyaza umusaruro iminota yagiye ahabwa mu mikino itandukanye bigatuma arushaho kumuha umwanya kugira ngo akomeze afasha ikipe gushaka amanota.

“Arahatana cyane kandi ko ubona asigaye yihuta cyane atanga imipira ahantu hose icyenewe. Aradufasha cyane nk’iyo dutakaje umupira agira uruhare mu kuwugarura vuba ndetse akaba yanawutindana kugira ngo bagenzi be babanza bitunganye mu myanya yabo”. Mphande

Muri iki kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Albert Mphande yavuze ko muri rusange abakinnyi bose ba Police FC bafite imbaraga n'ubwo hakirimo ibintu bicye byo kudahuza umukino ariko ko abakinnyi be bahagaze neza kandi ko igikombe bagishaka. Gusa ngo Mushimiyimana Mohammed aramufasha cyane hagati mu kibuga.

“Muri rusange abakinnyi bose ubona bahatana cyane ariko nishimira ko Mohammed (Mushimiyimana) adufasha cyane hagati mu kibuga ndetse akanatsinda ibitego. Buriya iyo mu ikipe abakinnyi bahatana cyane byorohera umutoza”. Mphande


Albert Mphande ushimira urwego rwiza Mushimiyimana ariho 

Ku ruhande rwa Mushimiyimana Mohammed avuga ko imikino ibanza ya shampiyona itamubereye mibi ku ruhande rwe kuko ngo umwanya wo gukina yawubonye kandi yifuza kuwugumana mu gihe cy’imikino yo kwishyura igomba gutangira tariki 18 Gashyantare 2019.

“Buriya umukinnyi ubona umwanya wo gukina biramushimisha iyo awubonye akanabasha gukina ibyo umutoza ashaka kandi akabona ko byagenze neza. Uyu mwaka ntabwo natangiye neza ijana ku ijana ariko byahise biza ubu nta kibazo mfite”. Mushimiyimana


Mushimiyimana Mohammed (10) imbere ya Hatungimana Basile (26) wa Mukura VS

Iyo ubaze neza ukareba usanga Mushimiyimana Mohammed yarabonye umwanya uhoraho ubwo yari avuye mu ikipe y’igihugu Amavubi yiteguraga umukino wa Republique Centre Afrique i Huye. Uva icyo gihe imikino yose Police FC yakinnye yayitwayemo neza. Mushimiyimana avuga ko imyitozo y’Amavubi yamufashije cyane.

“Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu twese nizera ko twagize imyiteguro myiza kandi nko kuri njyewe navuga ko byamfashije cyane kuzamura urwego kuko twakoraga imyitozo myiza kandi turi ahantu hamwe nta bindi bintu dutekereza ku ruhande. Imyitozo y’Amavubi yambereye inzira nziza yo kugaruka ku mwanya wanjye mu kibuga iminota yose y’umukino”. Mushimiyimana


Mushimiyimana Mohammed (10) yishimira igitego yatsinze Mukura VS

Mushimiyimana Mohammed niwe mukinnyi uheruka gutsindira Police FC igitego cyabahaye amanota atatu (3) mu mukino w’ikirarane batsinzemo Mukura Victory Sport ibitego 3-2 kuri sitade ya Kigali.

   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND