RFL
Kigali

Norvège: La Rose yasohoye amashusho y'indirimbo 'Amasezerano' yibutsa abantu ko Imana atari nk'abantu-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/01/2019 17:04
0


Umuhanzikazi nyarwanda La Rose uba mu gihugu cya Norvège yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo yise 'Amasezerano' ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bagitegereje ibyo basezeranijwe n'Imana aho yabibukije ko Imana itajya ibeshya.



Amazina ye asanzwe ni Roseline Tuyishimire, gusa mu muziki azwi cyane nka La Rose. Kuri ubu uyu muhanzikazi yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye yise 'Amasezerano'. Ni indirimbo ije ikurikira iyo yise 'Gushima' yakoranye na Serge Iyamuremye. Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo ye nshya 'Amasezerano' yatunganyijwe na Bob Pro, mu gihe amashusho yafashwe ndetse agatunganywa na Bob Chris.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, La Rose yatubwiye icyamuteye kwandika iyi ndirimbo. Yagize ati:"Iyi nindirimbo nanditse nshaka gukomeza abantu ku masezerano, kuko hari igihe umuntu aba afite isezerano Imana yamuhaye yabona ritinze agacika intege akibwira ko ritazasohora. Ariko nashakaga kwibutsa abantu ko Imana atari nk'abantu, icyo yasezeranije iragisohoza n'ubwo byatinda ariko irabikora."


Yakomeje agira ati: "Numva aho gucika intege twari dukwiye ahubwo kurushaho gusenga no kwegera Imana, indirimbo nyishize hanze mu kwezi kwa mbere kugira ngo ijye yibutsa abantu ko niyo hari uwaba atangiranye umwaka amasezerano menshi yahawe n'Imana izayasohoza igihe nikigera, gishobora kugera mu kwa mbere cyangwa mu kwa gatanu cyangwa kikagera umwaka ugiye gushira ariko abantu bakwiye gushikama no kwizera ko ibyo Imana yabasezeranije byose bizasohora."

Mbere yo gusoza ikiganiro twagiranye,La Rose yagize icyo asaba abakunzi b'umuziki wa Gospel. Ati: "Icyo nasaba abakunzi bumuziki wo kuryamya Imana, ni ukudushigikira kugira ngo n'ubu butumwa tuba dutanga mu ndirimbo bugere ku bantu benshi bashoboka. " Yanadutangarije imishinga afite muri uyu mwaka wa 2019. Ati: "Muri uyu mwaka mfite indirimbo nyinshi nifuza gushyira hanze kandi nizeye ko zifite ubutumwa buzafasha abantu benshi kandi bakazazishimira."

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMASEZERANO' YA LA ROSE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND