RFL
Kigali

FOOTBALL: Imikino y’irushanwa ry’Intwari 2019 irakomeza kuri uyu wa Kabiri

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/01/2019 21:27
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019, harakomeza imikino y’irushanwa ry’Intwari 2019 ubwo amakipe arimo APR FC na Rayon Sports agomba kugaruka mu kibuga ashaka amanota azayageza ku gikombe kizatangwa kuwa 1 Gashyantare 2019.



Ni irushanwa ryatangiye kuwa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 aho amakipe nka APR FC zatsinzwe ku ikubitiro. APR FC yatsinzwe na AS Kigali igitego 1-0 mu gihe Rayon Sports yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0.

Igitego cya Nshimiyimana Ibrahim ku munota wa 29’ w’umukino, nicyo cyabaye umugisha kuri AS Kigali yatahanye amanota atatu y’umunsi itsinze APR FC.


Ssentongo Farouk Ruhinda Saifi wa AS Kigali ku mupira asiga Iranzi Jean Claude wa APR FC 

Nyuma yahoo nibwo Sarpong Michael (15’) na Bimenyimana Bonfils Caleb (79’) baje gufasha Rayon Sports gutsinda Etincelles FC ibitego 2-0.

Kuri uyu wa Kabiri saa cyenda n’igice (15h30’), ikipe ya APR FC izacakirana na Etincelles FC, amakipe yombi yatsinzwe ku munsi wa mbere. Nyuma saa kumi n’ebyiri (18h00’) z’umugoroba nibwo Rayon Sports izacakirana na AS Kigali (18h00’) amakipe yombi abitse amanota atatu ariko Rayon Sports ikaba izigamye ibitego bibiri bityo AS Kigali ikaba izigamye igitego kimwe (1). Imikino y’uyu wa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019 izabera kuri sitade ya Kigali.


Ubwo Rayon Sports (Ubururu) yari igiye gucakirana na Etincelles FC (Umutuku)

Dore uko amakipe akurikirana:

1.Rayon Sports: 3pts (2 Goals)

2.AS Kigali: 3pts (1 Goal)

3.APR FC: 0pt (-1 goal)

4.Etinceles FC: 0pt (-2 Goals)

Dore uko gahunda iteye kuri uyu wa Kabiri:

Kuwa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019

-Etincelles FC vs APR FC (Stade ya Kigali, 15:30)

-Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade ya Kigali, 18:00)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND