RFL
Kigali

Australia: Umugore yarumwe n’inzoka ku kibuno ubwo yari ari mu bwiherero ahita asohoka kibuno mpamaguru

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/01/2019 2:39
0


Nk'uko byemezwa n’umugombozi JASMINE, inzoka yariye uyu mugore yari ifite uburebure bwa metero imwe n’igice. Umugore wo mu gihugu cya Australia yarumwe n’inzoka ari mu bwiherero ahita asohoka atazamuye imyenda, nk'uko umugombozi wahise ahagoboka abivuga.



Helen Richards w'imyaka 59, utuye mu gace kitwa Brisbane yarumwe n'iyo nzoka iri mu bwoko bw’inzoka zitagira ubumara, ubwo yari agiye gutira umusarane ku muturanyi.Ku bw’amahirwe yagize igikomere gito yatewe n’iyo nzoka ubusanzwe abanyarwanda bakunda kwitaIkiryambeba.

Umugombozi akaba n’umuhanga mu gufata inzoka witwa Jasmine Zeleny, wakuyeyo iyo nzoka yavuze ko ari ibintu bisanzwe gusanga inzoka mu bwiherero zishakira amazi cyane cyane mu bihe by’ubushyuhe.Madamu Richards yabwiye ikinyamakuru cyo muri ako karere ko yumvise "ikintu kimurumye ".

Yabwiye ikinyamakuru The Courier Mail ati: "Nahise ntaruka ntaniriwe nzamura ipantalo ndahindukira ngo ndebe icyindumye , mbona ni ikintu kimeze nk’akanyamasyo gafite ijosi rirerire gashaka gusohoka mu mazi yo muri uwo musarani”.

Umugombozi JASMINE ZELENY we yemeje ko Iyo nzoka yagiyemo igiye kwishakira amazi.Umugombozi Zeleny yavuze ko Madamu Richards yagomboreshejwe aho hantu yarumwe n'inzoka umuti wica udukoko (antiseptique), kuko ubusanzwe ubwoko bw’iyo nzoka butagira ubumara.

Izo nzoka zo mu bwoko bw'ibiryambeba bita "Carpet pythons" zikunze kuba mu burasizuba bw’igihugu cya Australia.Nta bumara zifite ariko bisaba ko umuntu zirumye aterwa umuti wa "tétanos" kugirango hirindwe izindi ngaruka.

Muri iki gihe igihugu cya Australia kirimo ubushyuhe bwinshi, henshi ibipimo by’ubushyuhe bikaba byarazamutse ku kigero kitigeze kibaho mu myaka myinshi ishize bityo ibinyabuzima byinshi cyane ibyo mu mashyamba no mu mazi bikaba byarahazahariye bikomeye ndetse ibyinshi muri byo bihasiga ubuzima. Iyi akaba ari nayo mpamvu hakekwa ko iyo nzoka yagiye mu bwiherero gushakayo amazi yo kunywa.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND