Kigali

Sitade ya Kigali izatangira yakira imikino y’irushanwa ry’Intwari 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/01/2019 16:15
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 ubwo haraba hakinwa imikino y’intwari 2019, sitade ya Kigali niyo izatangira yakira imikino y’iri rushanwa bitakiri sitade Amahoro nk’uko byari byavuzwe mbere.



Kuva kuwa 26 Mutarama 2019 kugeza kuwa 1 Gashyantare 2019, mu Rwanda hazaba habera imikino ngaruka mwaka y’irushanwa ryo kwibuka Intwari zitangiye u Rwanda. Ku munsi wa mbere w’irushanwa kuwa Gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019, Etincelles FC yasoje ku mwanya wa kane izacakirana na Rayon Sports ya gatatu bityo APR FC yisobanure na AS Kigali kuri sitade ya Kigali.

Ku munsi wa kabiri w’irushanwa uzakinwa kuwa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019, Etincelles FCC izacakirana na APR FC mu gihe Rayon Sports izaba iri kumwe na AS Kigali. Ku munsi wa nyuma w’irushanwa, AS Kigali izisobanura na Etincelles FC saa cyenda n’igice (15h30’) ,nere y’uko haba isibaniro ry’ibigugu ubwo APR FC izaba ihura na Rayon Sports saa kumi n’ebyiri z’umugoroba


Sitade ya Kigali izakira imikino itandatu (6) mu munani (8) igize irushanwa ry'uyu mwaka

Mu mikino y’uyu mwaka harimo n’amakipe y’abali n’abategarugoli kuko AS Kigali WFC izacakirana na Scandinavia WFC kuri sitade ya Kigali tariki 31 Mutarama 2019 (15h30’) nk’uko FERWAFA yagaragaje ko iminsi itatu y’iri rushanwa izakinirwa kuri sitade ya Kigali mbere yuko imikino isoza izakinirwa kuri sitade Amahoro tariki ya 1 Gashyantare 2019.

Uyu mukino uzakinwa kuwa Kane tariki 31 Mutarama 2019 ubwo irushanwa rizaba rigeze ku munsi waryo wa gatatu. Icyo gihe umukino w’aba bakobwa uzatangira saa cyenda n’iminota 30 (15h30’) mbere yuko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) hazakinwa umukino wa nyuma uzahuza amakipe abiri y’abasirikare azaba yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa bakina buri mwaka aho amabatayo agenda ahura.

Muri iki Cyiciro cy’abagore, ikipe izatsinda izahabwa ibihumbi 750 by’amafaranga y’u Rwanda (750,000 FRW) mu gihe ikipe izatsindwa umukino izatahana ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 FRW) cyo kimwe n’ikipe izaba iya mbere mu makipe ya gisirikare nayo izahabwa igikombe n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 FRW).

Muri rusange, irushanwa rizatangira kuwa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 kugira ngo umukino wa nyuma uzakinwe kuwa Gatanu tariki 1 Gashyantare 2019 itariki ihura neza n’umunsi mukuru wahariwe Intwari z’igihugu.


Sitade Amahoro izakira imikino isoza irushanwa tariki ya 1 Gashyantare 2019

Irushanwa ry’intwari rya 2019 rizahuza amakipe yarangije shampiyona 2017-2018 ari mu myanya ine ya mbere (Top 4) ariyo; APR FC ifite igikombe cya shampiyona, AS Kigali yabaye iya kabiri, Rayon Sports ya gatatu na Etincelles FC ya kane.

Bigendanye n’uburyo amakipe yasoje, FERWAFA yabigendeyeho yemeza ko nta tombola y’indi izabaho uretse ko amakipe azahura hagati yayo bityo iyizarusha izindi umusaruro igatwara igikombe cy’uyu mwaka. Umusaruro mbumbe w’ikipe uzagenwa n’amanota ifite banarebe ikinyuranyo cy’ibitego.

Muri iki cyiciro, ikipe izaba iya mbere izatwara igikombe na miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4,000,000 FRW), ikipe ya kabiri ihabwe miliyoni ebyiri (2,000,000 FRW), ikipe ya gatatu ifate miliyoni imwe n’igice (1,500,000 FRW) mu gihe ikipe ya kane izatwara miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW).


Irushanwa riratangira kuri uyu wa Gatanu APR FC icakirana na AS Kigali

Dore uko gahunda y’imikino iteye:

Kuwa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019

-APR FC vs AS Kigali (Stade ya Kigali, 15:30)

-Etincelles FC vs Rayon Sports FC (Stade ya Kigali, 18:00)

Kuwa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019

-Etincelles FC vs APR FC (Stade ya Kigali, 15:30)

-Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade ya Kigali, 18:00)

Kuwa Kane tariki 31 Mutarama 2019

-AS Kigali vs Scandinavia (Stade ya Kigali, 15:30)

-RDF Winner 1 vs RDF Winner 2 (Stade ya Kigali, 18:00)

Kuwa Gatanu tariki ya 1 Gashyantare 2019

-AS Kigali vs Etincelles FC (Amahoro, 15:30)

-APR FC vs Rayon Sports FC (Amahoro, 18:00)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND