RFL
Kigali

BIRAVUGWA: K8 Kavuyo ari kubarizwa mu Rwanda mu ibanga rikomeye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/01/2019 18:12
2


K8 Kavuyo umwe mu baraperi bakomeye bamenyekanye muri muzika y'u Rwanda, umaze iminsi aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu amakuru Inyarwanda.com ifite ni uko Muhire William wamamaye nka K8 Kavuyo ari mu mujyi wa Kigali.



Aya makuru Inyarwanda.com yakuye ahizewe arahamya ko uyu muraperi ari mu Rwanda kuva ku Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 aho yaje gusura umuryango we. Kuri ubu K8 Kavuyo ari kuba iwabo mu rugo ari naho ejo ku wa Mbere tariki 21 Mutarama 2019 yakiriwe n'ab'imbere mu muryango we. Urugendo rw'uyu muraperi rwagizwe ibanga rikomeye cyane ko urebye ku mbuga nkoranyambaga zose akoresha nta na hamwe hagaragaza ko yaje mu Rwanda.

K8 Kavuyo

K8 Kavuyo biravugwa ko yaba ari kubarizwa mu Rwanda bucece

Bivugwa ko K8 ari kubarizwa mu Rwanda ari naho azasohorera indirimbo ye nshya yise "Takaramo" byitezwe ko ishobora gusohoka isaha iyo ariyo yose cyane ko yatangaje ko igeze ku musozo itunganywa. Mu minsi ishize havuzwe ko hari ikirego K8 yarezwemo gukoresha ijwi ry'umusaza Mupenzi Antoine ndetse uyu musaza akaba yaratsinze urubanza ategereje kwishyurwa nk'uko yigeze kubitangariza Inyarwanda.com.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habumugisha Emmanuel5 years ago
    Kabisa umusaza arisanyura sana.
  • elysee5 years ago
    nisohoka muzahite muyitugezaho





Inyarwanda BACKGROUND