Umubyeyi w'abahanzi b’ibyamamare Stromae na Cyusa Ibrahim, ni umwe mu barenga miliyoni imwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mbere y’uko yicwa ariko, yari yarahuye n’ibibazo byinshi by’ivanguramoko, kubihunga ni nabyo byatumye ahura n’umubiligikazi baje kubyarana Stromae.
Mu busanzwe amazina ye bwite yitwaga Rutare Pierre, yabonye izuba mu mwaka w’i 1958, avukira mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo ariko ibibazo by’ivangura rishingiye ku moko n’itotezwa byatumye benshi bahunga igihugu mu mwaka w’1959, byanateye ubwoba umuryango wa Rutare Pierre, maze Se witwaga Gasamagera Gabriel (Sekuru wa Stromae ubyara se) afata icyemezo cyo kwimurira umuryango we i Shyorongi mu karere ka Rulindo.
Umwe mu bavandimwe ba Stromae wo kwa Se wabo utarashatse ko amazina ye atangazwa yigeze kuganira na The New Times avuga ko byari ibintu bitoroshye kubasha kumenyera ubuzima bw’i Shyorongi ahari ingo nkeya icyo gihe, zari zigoswe n’ibihuru byari indiri y’inyamaswa nyinshi zitandukanye, mu gihe uyu muryango wari waramenyereye ubuzima bwo mu mujyi wa Kigali.
Gusa ariko, nta yandi mahitamo yari ahari. Mu myaka ye yo kugimbuka, Rutare yari umuhanga mu ishuli gusa akagira imbogamizi yo kuba ari umututsi kuko kenshi bamwirukanaga ku ishuri azira ubwoko bwe .
Se wa Stromae yaje kwiga amashuri ye yisumbuye mu kigo cya Collège de Rulindo, aza kuhava akomereza muri Collège St. André y’i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.
Murumuna wa Rutare Pierre witwaga Paul, yaje gupfa yishwe no gutwikwa mu buryo bwabaye amayobera kugeza n’uyu munsi. Urupfu rwa Paul rwatumye Rutare Pierre agira ubwoba cyane, afata icyemezo cyo guhita ashaka uko yahunga igihugu.
Mu mwaka we wa nyuma w’amashuri yisumbuye, yari yarabashije kubona urwandiko rw’inzira (Passport), ibintu bitari byoroshye icyo gihe ku witwaga Umututsi wese kuba yabona urwandiko rumwemerera kujya mu mahanga.
Nyuma rero mu mwaka w’1978 yaje no kubona VISA y’u Bubiligi, yereka Se Gasamagera ibi byangombwa amusaba ko yamufasha kugira ngo ahungire hanze y’igihugu, undi na we nta kuzuyaza ahita amushyigikira.
Rutare Pierre wagiye mu Bubiligi afite imyaka 20 y’amavuko, yagezeyo abasha kurangiza amashuri ye yisumbuye, ahita abona uburyo bwo gukomeza yiga Kaminuza aho yize ibijyanye n’ubwubatsi (Civil engineering and architecture /génie civil et architecture), muri imwe muri Kaminuza zigenga muri iki gihugu.
Mukuru wa Stromae wo kwa Se wabo, ashimangira ko kubasha kwiga yiyishyurira byari ibintu bitoroshe kuri Rutare Pierre, ari nayo mpamvu byamusabye gukora iyo bwabaga ngo abashe kwirwanaho.
Yagize ati: “Ntabwo byari ibintu byoroshye kubasha kwiyishyurira nk’umunyamahanga muri Kaminuza yo mu Bubiligi, nta nkunga ya buruse ufite. Byamusabye gukora amanywa n’ijoro, yigaga kumanywa hanyuma ninjoro agakora akazi kamuha amafaranga.
Mu byo yakoze, yigeze gukora kuri sitasiyo ya Esansi, aho byamusabaga kudasinzira, agahora areba igihe cyose, ibyo ni bicye mu byo yabashije kumbwira.”
Gasamagera Gabriel yageragezaga gufasha umuhungu we Rutare Pierre, ndetse yari anishoboye ariko nanone ntibyari byoroshye kuko yari afite umuryango munini. Rutare Pierre, yakoze ibishoboka byose aritanga ngo abashe kwiga, maze biza kurangira atahukanye intsinzi, arangiza amasomo ye mu by’ubwubatsi muri iki gihugu cy’u Bubiligi, hari mu mwaka w’1986.
Hagati aho ariko, mu gihe Rutare Pierre yigaga mu Bubiligi yaje guhura na Miranda Marie Van Haver bahuriye kuri Sitasiyo ya esanse kuko ariho Rutare yakoraga nyuma y’amasomo. Kuva ubwo bombi babaye inshuti cyane maze mu mwaka w’i 1985 Imana ibaha umwana wabo Paul van haveR uzwi cyane nka stromae.
Amazina yahawe uyu muhanzi Stromae akivuka, hari benshi bibwira ko nta rya se ririmo, nyamara harimo izina rifite igisobanuro n’amateka akomeye kuri Rutare Pierre. Paul Van Haver; ni amazina atatu arimo Van Haver rya nyina, naho izina Paul ni irya wa murumuna wa Rutare Pierre wishwe atwitswe bigatera Rutare ubwoba ari na bwo byatumye ahunga.
Muri macye, Paul ni we wabaye intandaro yo guhunga kwa Rutare Pierre kwaje no gutuma uyu mugabo ahura n’umubiligikazi babyaranye Stromae, bityo kumwita Paul bifite igisobanuro gikomeye cyane.
Mu mwaka w’i 1988 Rutare Pierre yagarutse mu Rwanda kuko Se umubyara Gasamagera, icyo gihe yari umusaza kandi amukeneye hafi ye ngo anamufashe gucunga ibikorwa bye na cyane ko Rutare yari we mwana we wize amashuli menshi.
Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Rutare yakomeje ubuzima, ahita ashinga Kompanyi ye bwite y’Ubwubatsi yise B2G (Bureau de Deux Genies) gusa akajya asubira mu Bubiligi gusura umuhungu we na nyina, byibuze akaba yarajyagayo rimwe mu mwaka n’ubwo byari ibintu bihenze.
Nyuma yaho mu mwaka w’i 1990 Stromae ari kumwe na mama we baje gusura papa we Rutare kuko batari banaziranye na cyane ko Rutare yavuye mu Bubiligi, Stromae ari umwana w’imyaka 3 y'amavuko.
Aba bombi barishimiwe mu muryango wabo i Shyorongi, n’ubwo uyu mubiligikazi yaje gufatwa na malariya igatuma ataguma mu Rwanda igihe kirekire.
Mu buzima bwe busanzwe, Rutare yari umugabo w’Intiti akaba umuhanga cyane mu bwubatsi ndetse no gushushanya, ndetse ku batabizi niwe wubatse Rond Point nini iri mu mujyi. Ndetse yagiye yubaka n’izindi nyubako zikomeye mu mujyi wa Kigali.
Hirya y'ibyo, Rutare yakundaga cyane umukino wa Basketball ndetse yari yaranayikinnye ubwo yabaga mu Bubiligi. Ubwo yari ageze mu Rwanda yarabikomeje mu ikipe yitwa Inkuba akaba yaranayibereye umuyobozi. Nyuma yaho yaje gushinga ikipe ye bwite yise B2G ryari izina rya Kompanyi ye y’ubwubatsi. Iyo kipe yayibereye Umuyobozi ndetse ni nawe wari umuterankunga wayo.
Nyuma Rutare yaje gushakana n’undi mugore, babyarana abana bane n’ubu bakiriho, bivuze ko ari abavandimwe ba Stromae ariko badahuje nyina. Abo ni Ibrahim Cyusa; umuhanzi akaba n’umubyinnyi mu itorero Inganzo Ngari, habaza Kevin Rutare uba mu mujyi wa Luxembourg akaba ari n’umukinnyi ukomeye ku rwego rw’igihugu mu mikino ngororamubiri yo gusimbuka. Aba bahungu kandi bavukana n’abakobwa babiri; Cynthia Rutare na Ornelle Rutare.
Dusubiye inyuma gato, ubwo Rutare yagarukaga mu Rwanda mu 1988, nabwo umwuka wa Politiki ntiwari mwiza, byamusabaga kwitwararika. Yahise ashinga Kompanyi yigenga mu mujyi wa Kigali, ayita “Bureau de Deux Génies” (B2G).
Yari ifite icyicaro hejuru mu muturirwa wari uzwi cyane icyo gihe, aho bitaga kwa Bayingana. Iyi nzu magingo aya iracyahari, ariko ntikigaragara kubera imiturirwa iyisumba yubatswe nyuma iruhande rwayo.
Rutare Pierre yakoze ibishushanyo mbonera by’inyubako zitandukanye zubatswe mu mujyi wa Kigali icyo gihe, ndetse muri ibyo hakaba harimo igishushanyo mbonera cy’isangano ry’imihanda (Rond Point / Roundabout) ryo mu mujyi wa Kigali rwagati, rikaba ryaragumye uko ryari rimeze kugeza mu mwaka wa 2005 ubwo habagaho kurivugurura rikamera uko rimeze ubu.
Mu zindi nyubako Rutare Pierre yakoreye ibishushanyo mbonera, harimo nyinshi mu nzu zari zigezweho cyane icyo gihe zubatswe ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.
Tugarutse kuri sekuru wa Stromae; Gasamagera Gabriel, na we yari amaze imyaka myinshi ahura n’ibibazo by’ivanguramoko n’itotezwa rishingiye ku moko.
Nyuma yo kuvukira i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, Gasamagera yaje kubona akazi ko gukorana n’inzobere mu bwubatsi zakomokaga mu Bubiligi, bakaba barafatanyije kubaka imihanda y’ingenzi yubatswe mu Rwanda mu myaka yo mu 1960, aho yakoreraga Minisiteri y’ibikorwa remezo yitwaga MINISTRAP ubu ikaba yitwa MININFRA.
Yari umukozi w’umunyamurava cyane wakoraga ntananirwe, ari na byo byari byaratumye bamuhimba akazina ka “Locomotive” .
Uburyo yakomezaga gutera imbere anakundwa n’abo Babiligi kandi yari umututsi, byatumye abayobozi bakuru muri Leta y’icyo gihe batangira kumwikanga, biza gutuma amera nk’ufungishijwe ijisho mu gihe cy’imyaka myinshi.
Rutare Pierre, Se Gasamagera Gabriel n’abandi benshi bo mu muryango wabo, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaguyemo abarenga miliyoni mu minsi 100.
Se wa Stromae na Cyusa Ibrahim yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Rutare Pierre yakundaga cyane umukino wa Basketball
TANGA IGITECYEREZO