Kigali

Mu mwaka wa 2019 ubukungu bw’isi buzamanuka ku kigero cya 0.3 ugereranije n’uko byari byifashe-MF

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:22/01/2019 22:56
0


Ikigega cy’imari ku isi IMF kiraburira ko muri uyu mwaka wa 2019 ubukungu butazazamuka nk’uko byari byitezwe. IMF ivuga ko ubukungu bushobora kuzazamuka ku kigero cya 3.5 ku ijana mu gihe byari byitezwe ko ubukungu bw’isi bwagombaga kuzamuka ku kigero cya 3.7 ku ijana muri uyu mwaka wa 2019.



IMF ivuga ko uku kumanuka k’ubukungu kuzaturuka ku ntambara y’ubukungu hagati y’Amerika n’Ubushinwa,kuba ubukungu bw’Ubushinwa buri kumanuka ku kigero cyo hejuru ndetse no kutavuga rumwe ku kwivana mu muryango w’ubumwe bw’uburayi bikomeje gushyira benshi mu gihirahiro.

IMF ivuga ko impamvu zishobora kumanura ubukungu bw’isi zirimo kandi kubura inkunga zo kwifashisha mu ngengo z’imari mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere byiganjuemo ibyo ku mugabane w’Afurika n’Amerika y’Amajyepfo kuko ibihugu bikize nk’ubushinwa bitifashe neza mu bukungu. kugabanuka kw’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli ngo nabyo bishoboora kuzahungabanya ubukungu bw’ibibihugu bikomeye birimo nka Arabiya saoudite .

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND