RFL
Kigali

BYEMEJWE: Itsinda rya Yemba Voice ryamaze gusenyuka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/01/2019 14:59
4


Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mutarama 2019 ni bwo Bill Ruzima umwe mu basore batatu bari bagize itsinda rya Yemba Voice yatangarije Inyarwanda.com ko iri tsinda ryamaze gusenyuka ndetse buri wese kuri ubu akaba agiye gukora umuziki ku giti cye aho gukorera mu itsinda nk'uko byari bimeze mu minsi ishize.



Billy Ruzima yatangarije Inyarwanda.com ko Yemba Voice ubusanzwe yasenyutse neza mu Ukuboza 2018. Yagize ati" Mu by'ukuri twatandukanye ariko ntabwo twabaye abanzi, ni itsinda tutagikorana ariko turacyari abavandimwe, ni icyemezo twafashe ubwo twarangizaga amashuri aho twigaga mu ishuri rya muzika rya Nyundo buri wese yiyemeza kwikorana."

Billy yabwiye umunyamakuru ko mu byu'kuri nta kintu bapfuye ahubwo icyabaye ari uko buri wese aba afite uko ashaka gutwara ibintu bye, ndetse n'inzira ze aba ashaka kunyura agera ku ndoto ze. Yatangaje ko nta kibazo bafitanye ndetse wenda igihe gishobora kuzongera kubahuza bakaba bakora itsinda ariko magingo aya bakaba nta tsinda ryitwa Yemba Voice rigihari. 

Yemba Voice

Itsinda rya Yemba Voice ryamaze gutandukana

Abajijwe ku kijyanye n'uwaba yarazanye igitekerezo cyo gutandukana uyu musore yabwiye Inyarwanda.com ko mu by'ukuri ari icyemezo bafatanye nta n'umwe yavuga ko ariwe wazanye iki gitekerezo. Yakomeje ahumuriza abakunzi ba muzika bakoraga avuga ko buri wese ashoboye kandi yizeye ko bazakora cyane bityo yizeza abakunzi ba muzika kuzabona umuziki mwiza ku mpande zinyuranye.

Mugabutsinze Moise, Rusanganwa Nobert na Bill Ruzima ni bo basore bari bagize itsinda Yemba Voice. Iri tsinda risenyutse nyuma y'igihe gito ryari rimaze mu muziki dore ko ritari riwurambyemo. Aba basore bari bakunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; African Woman, Turakundana, Go Down bakoranye na Riderman n'izindi. Bashoreje urugendo rwabo mu muziki nk'itsinda ku ndirimbo yitwa So Sweet bari batarakorera amashusho.

REBA HANO 'TURAKUNDANA' YA YEMBA VOICE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Democracy 5 years ago
    Sha za kadage gusa nta mafaranga yacu zaturiye, gusa courage ark bagabanye kwiyemera nibwo bazatera imbere
  • Samweri5 years ago
    Reka nirisenyuke nubundi baririmbaga nabi cyane. Ibintu by'amafuti cyane
  • Kagaju5 years ago
    Mibatandukane n'ubundi barananiwe.
  • Ornella5 years ago
    Akabaye icwende ntikoga Koko ngo niyo koze gasigara kakinuka,wibeshyera abandi bana ngo mwabihisemo nka grp kuko wakoze ibyo mutunvikanye wa njiji we,ese bill ubu nubwambere utengushye grp??ndakuzi subwambere Ubwiyemezi bwawe always utekerezako Ari wowe ubugize abo murikumwe,erega abafana bamwe tuba tubazi cyane, wishinze shobuja wirengagiza uwagukuye hahandi ntavuze , ariko ntiyakabaye wowe, uhemukiye abafana ba yemba voice,shobuja isaha yose yaguturumbura kd inshuti niyo uzatakira mbere.ntacyo wishe wasanga Ari nawe wafungaga umugisha wabandi bana.all the best





Inyarwanda BACKGROUND