N'ubwo abenshi bakunze kwifashisha amavuta n’imiti bitandukanye ngo bivure ibiheri n’inkovu ndetse n’ibindi bibazo by’uruhu, ntabwo babura gukurikirwa n’izindi ngaruka, nyamara hari umuti w’umwimerere wifashishije Bicarbonate de soude.
Abagore ni abantu bifuza guhora basa neza kandi
bagaragara neza, bakora byose ngo bakomeze guhorana itoto. Singombwa gukomeza
kwimaraho ifaranga, hari uburyo bwiza kandi bumaze imyaka myinshi bukoreshwa.
Ifasha mu kuvura indwara zibasira urwungano rw’inkari
Ubushobozi bwo kurwanya udukoko no kuganya acide kwa
bicarbonate de soude, bufasha ku kwihutisha ubuvuzi bukorerwa uwagize ibibazo
mu rwungano rw’inkari; Bwica udukoko budusanze aho twakomotse ndetse bugabanya
ubukana bwa acide mu nkari. Ni byiza gukoresha umuti wose ukurikije inama
z’abaganga.
Ikoreshwa mu kongera kuringaniza acide mu gifu
Akenshi bitewe n’ibigize ibyo kurya wafashe, hari
igihe bigera mu nda bigatera ibibazo byo kwivumbagatanya ndetse kenshi bigashaka
no kongera kuzamuka.Mu miti abaganga batanga ikunze kuba ikozwe ku bwiganze bwa
bicarbonate de soude. Kubera ubushobozi ifite bwo kugabanya ubukana bwa acide no
kuringaniza igipimo cya pH mu mubiri, igabanya ubukana bwa acide yo mu gifu
ikanarinda urusukume rwo mu gifu ngo kidashwanyagurika.
Kubera kandi ubushobozi butandunye ifite ikoreshwa no
mu kuvura indwara y’ibicurane n’ibiyikomokaho kuko iyi bicarbonate de soude,
ihashya virus.
Tugaruke ku mumaro wa bicarbonate de soude ku
ruhu;yifashishwa mu kurinda kwangirika k’uruhu, kuvura ibiheri kubera
ubushobozi ifite bwo kubyumisha no kwica udukoko, ivura ibiturugunyu kuko
yoroshya itembera ry’amaraso mu mubiri, ifite kandi ubushobozi bwo kunoza uruhu
no kuvura uduheri twirabura twangiza ubwiza.
Dore uko wategura umuti wo kwisiga wifashishije
bicarbonate de soude.
Ibiwugize:
1 Ikiyiko cy’umutobe w’indimu
5 Ibiyiko by’amazi
2 Ibiyiko bya bicarbonate de soude
1 Ikiyiko cy’ubuki bw’umwimerere
Ukobitegurwa n’uko bikoreshwa
Vanga amazi n’umutobe w’indimu ndetse na bicarbonate de soude neza. Ongeramo ubuki uvange neza kugeza ubonye imvanye inoze. Nyuma yo gukaraba neza umubiri ushobora gutangira kwisiga iyo mvange cyane cyane aharwaye ariko wirinda ibice bikikije ijisho. Bireke bimareho nibuze iminota 15; ubundi ukarabe n’amazi y’akazuyazi.
Ni byiza kujya ubikoresha nibura inshuro imwe mu cyumweru kuko gukoresha buri munsi bicarbonate de soude n’indimu bishobora gutera uruhu gukanyarara ndetse rukangirika. Niba umubiri wawe usanzwe ugira ubwivumbure bitewe na kimwe mu bigize iyi mvange ni byiza kubanza kugisha inama umuganga wawe
Src: amelioretasante.com
TANGA IGITECYEREZO