RFL
Kigali

Sezerera iminkanyari y’imburagihe, ibiheri n’inkovu ku mubiri wawe, ukoresheje 'Bicarbonate de soude'

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/01/2019 12:47
3


N'ubwo abenshi bakunze kwifashisha amavuta n’imiti bitandukanye ngo bivure ibiheri n’inkovu ndetse n’ibindi bibazo by’uruhu, ntabwo babura gukurikirwa n’izindi ngaruka, nyamara hari umuti w’umwimerere wifashishije Bicarbonate de soude.



Abagore ni abantu bifuza guhora basa neza kandi bagaragara neza, bakora byose ngo bakomeze guhorana itoto. Singombwa gukomeza kwimaraho ifaranga, hari uburyo bwiza kandi bumaze imyaka myinshi bukoreshwa.

Icyo wamenya kuri bicarbonate de soude Na2CO3
bicarbonate de soude ni ikinyabutabire karemano gikoreshwa mu bintu byinshi ariko cyane cyane kigira umumaro wo gusukura, kwica udukoko no kugabanya ububabare.

Ifasha mu kuvura indwara zibasira urwungano rw’inkari

Ubushobozi bwo kurwanya udukoko no kuganya acide kwa bicarbonate de soude, bufasha ku kwihutisha ubuvuzi bukorerwa uwagize ibibazo mu rwungano rw’inkari; Bwica udukoko budusanze aho twakomotse ndetse bugabanya ubukana bwa acide mu nkari. Ni byiza gukoresha umuti wose ukurikije inama z’abaganga.

Ikoreshwa mu kongera kuringaniza acide mu gifu

Akenshi bitewe n’ibigize ibyo kurya wafashe, hari igihe bigera mu nda bigatera ibibazo byo kwivumbagatanya ndetse kenshi bigashaka no kongera kuzamuka.Mu miti abaganga batanga ikunze kuba ikozwe ku bwiganze bwa bicarbonate de soude. Kubera ubushobozi ifite bwo kugabanya ubukana bwa acide no kuringaniza igipimo cya pH mu mubiri, igabanya ubukana bwa acide yo mu gifu ikanarinda urusukume rwo mu gifu ngo kidashwanyagurika.

Kubera kandi ubushobozi butandunye ifite ikoreshwa no mu kuvura indwara y’ibicurane n’ibiyikomokaho kuko iyi bicarbonate de soude, ihashya virus.

Tugaruke ku mumaro wa bicarbonate de soude ku ruhu;yifashishwa mu kurinda kwangirika k’uruhu, kuvura ibiheri kubera ubushobozi ifite bwo kubyumisha no kwica udukoko, ivura ibiturugunyu kuko yoroshya itembera ry’amaraso mu mubiri, ifite kandi ubushobozi bwo kunoza uruhu no kuvura uduheri twirabura twangiza ubwiza.

Dore uko wategura umuti wo kwisiga wifashishije bicarbonate de soude.

Ibiwugize:

1 Ikiyiko cy’umutobe w’indimu

5 Ibiyiko by’amazi

2 Ibiyiko bya bicarbonate de soude

1 Ikiyiko cy’ubuki bw’umwimerere

Ukobitegurwa n’uko bikoreshwa

Vanga amazi n’umutobe w’indimu ndetse na bicarbonate de soude neza. Ongeramo ubuki uvange neza kugeza ubonye imvanye inoze. Nyuma yo gukaraba neza umubiri ushobora gutangira kwisiga iyo mvange cyane cyane aharwaye ariko wirinda ibice bikikije ijisho. Bireke bimareho nibuze iminota 15; ubundi ukarabe n’amazi y’akazuyazi. 

Ni byiza kujya ubikoresha nibura inshuro imwe mu cyumweru  kuko gukoresha buri munsi bicarbonate de soude n’indimu bishobora gutera uruhu gukanyarara ndetse rukangirika. Niba umubiri wawe usanzwe ugira ubwivumbure bitewe na kimwe mu bigize iyi mvange ni byiza kubanza kugisha inama umuganga wawe

Src: amelioretasante.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwawe Claudine5 years ago
    Ese iyo carbonate de soude wayikurahe?
  • Kevin5 years ago
    umv iyo application igira umuntu umucekuru cg umusaza (izana iminkanyari) kuri phone zirasanzwe
  • niyonteze theophile1 year ago
    Nihehe wakura iyo becarbonete de saudi





Inyarwanda BACKGROUND