Kigali

Rusizi: Minisitiri Prof Shyaka Anastase yatashye urusengero rwa Anglican-EAR Cyangugu rwuzuye rutwaye miliyoni 250 RwF

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/01/2019 11:12
0


Ni inyubako yatangige kubakwa mu mwaka wa 2016 ikaba yarihutishijwe nyuma y'uko aho basengera hari hamaze kuba hato ndetse ko rutari rugezweho. Kuri iki Cyumweru rero tariki 20 Mutarama 2019 ni bwo urusengero rwa EAR Cyangugu rwatashywe mu birori bikomeye.



Iyi nyubako nshya ya EAR  Diyosezi ya Cyangugu yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 250 Rwf. Amafaranga agera kuri 40% yatanzwe n'imiryango y'abaterankunga ndetse n'abaterankunga batandukanye naho 60% ni abakiristo ba Cyangugu bayatanze.  Igikorwa cyo kubaka iyi nyubako cyatangijwe na Bishop wa Anglican Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Rusengo Amooti Nathan nyuma y'uko abakirisitu basengera muri iyi Diyoseze bari bafite ikibazo cy'ubucucike bityo bigatera abasenga batisanzura.


Inyubako nshya ya EAR Cyangugu

Ibirori byo gutaha iyi nyubako byitabiriwe n'abayobozi batandukanye mur nzego za Leta bari barangajwe imbere na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Prof Shyaka Anastase, umuyobozi mukuru w'inkeragutabara mu Burengerazuba, Guverineri w'intara y'Uburengerazuba Munyantwari Alphonse na Mayor wa Rusizi ndetse n'uwa Nyamasheke n'abandi benshi. Byari umunezero kuri benshi. Amadini n'amatorero anyuranye yari ahagarariwe. ArchBishop wa Angilikani, Musenyeri Laurent Mbanda nawe yari ahari.


Musenyeri Mbanda, Musenyeri Amooti na Minisitiri Prof Shyaka

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Musenyeri Amooti yagize ati"Ni umunezero kubona abakirisito biyujurije iyi nyubako ndashima buri wese wagize uruhare kuko Roho nzima iba iri mu mubiri muzima kandi hazasengerwamo abantu bose, abakene, abakire bose ntawuhejwe." Aganira na Inyarwanda.com Minisitiri Prof Shyaka Anastase yagize  ati:"Urabona ko iyi nzu  yuzuye ari zimwe mu nzu Leta y'u Rwanda yifuza. Gusenga uri aheza. Ndasaba abakirisito kwiyumvamo ko igi kikorwa nk'iki, natwe rero nka Leta tuzakomeza gufatanya nabo."


Ifoto y'urwibutso

INKURU + AMAFOTO: NIYIBIZI Nelson Francois Junior (Inyarwanda.com/Rusizi)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND