RFL
Kigali

Yannick Mukunzi yafashije Rayon sports gutsinda Marines FC mbere yo kwerekeza i Burayi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/01/2019 8:12
3


Wari umukino w'ishiraniro w'umunsi wa 15 wa shampiyona ari na wo munsi wa nyuma w'imikino ibanza ya shampiyona y' u Rwanda Azam Rwanda Premier League 2018-2019, aho ikipe ya Marines FC yari yakiriye Rayon sports FC.



Niyonzima Olivier Sefu na Mukunzi Yannick ni bo batsinzi ibitego bya Rayon Sports (2-0). Yannick Mukunzi yakinaga umukino we wa nyuma mbere yo kugana muri Sweden aho yabonye ikipe azakomerezamo gahunda yo gukina umupira w’amaguru.

Igice cya mbere cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi cyasojwe amakipe yombi anganya ubusa ku busa nyuma y'uburyo bwiza bwahushijwe na Kambale Gentil wa Marines FC ku munota wa 39' ndetse na Sarpong Michael wa Rayon sports wateye umupira ukagarurwa n'igiti cy'izamu Ku munota wa 42'.


11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga 

Igitego cya mbere muri uyu mukino cyabonetse ku munota wa 56 gitsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu nyuma y'ishoti rikomeye ryatewe na Bimenyimana Caleb rigarurwa n'umuzamu wa Marines FC Ahishakiye Hertier Sarpong Michael ateye umupira ugarurwa n'igiti cy'izamu, Niyonzima Sefu ahita awinjiza agaramye.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere, umutoza wa Marines FC yakoze impinduka Zitatanze umusaruro, aho Mugisha Patrick yasimbuye Kambale Gentil ku munota wa 58'na Masumbuko Protais asimbura Nsengiyumva Irshad ku munota wa 78'.


11 ba Marines FC babanje mu kibuga 

Igitego cya kabiri cya Rayon sports cyabonetse ku munota wa 80' cyatsinzwe na Mukunzi Yannick kuri penaliti nyuma y'ikosa ryari rikozwe  n'umuzamu wa Marines FC Ahishakiye Hertier wamufashe amaguru Niyonzima Olivier Sefu akamubuza gutsinda.

Rayon sports yakoze impinduka ebyiri mu kibuga aho Mugisha François bakunda kwita 'Master' yasimbuye Kakule Fabrice ku munota wa 77' mbere y'uko Raphael Jonathan asimbura Bukuru Christopher wigaragaje neza mu mukino ku munota wa 87'.

Uyu mukino wari uryoheye ijisho, wabonetsemo amakarita ane y'umuhondo aho Iradukunda Eric 'Radu' na Yannick Mukunzi ba Rayon sports beretswe amakarita y'umuhondo, naho Nishimwe Clement na Runanira Hamza bayeretswe ku ruhande rwa Marines FC.

Nyuma y'umukino, umutoza wa Rayon sports Robertinho Calmo yavuze ko yishimiye kuba yatsinze ikipe nziza, anashimira abakinnyi be batamutengushye ndetse anaboneraho kwifuriza amahirwe masa Yannick Mukunzi ugiye gukomereza ruhago ku mugabane w' u Burayi.

Umutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves yavuze ko batsinzwe n'ikipe nziza ifite abakinnyi bamenyeranye gusa ngo bagize ibyago byo gutsindwa igitego cyabakuye mu mukino bitewe no kudahuza kwa ba myugariro be.

Rwasamanzi yagize ati " Twabuze guhuza muri ba myugariro bituma Rayon sports itsinda igitego itakoreye cyane, badusatiraga natwe tugasatira ariko twagize ibyago badutsinda igitego ariko nta kundi ni umupira, twakinnye n'ikipe nziza ifite abakinnyi bamenyeranye".


Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira intsinzi

Nyuma y'uyu mukino amakipe yombi yakinaga umukino usoza icyiciro kibanza cya shampiyona, ikipe ya Rayon sports yagumye ku mwanya wa kabiri aho yagize n'amanota 31 naho Marines FC yagumanye amanota 15 ku mwanya wa 12 ku rutonde rwa Shampiyona y' u Rwanda, Azam Rwanda Premier League 2018-2019.

Ababanje mu kibuga Ku mpande zombi:

Marines FC: Ahishakiye Hertier(3,GK), Dusingizemungu(21) Ramadhan, Ndayishimiye Thierry(2),Runanira Hamza(14), Niyigena Clement(3), Nsengiyumva Irshad(23),Nishimwe Blaise(15),Nyirinkindi Saleh(7),Samba Cedric(22), Ndayisenga Ramadhan(20) na Kambale Salita Gentil(9) (kapiteni).

Rayon Sports: Mazimpaka  Andre (30)(umuzamu),Habimana Hussein(20),Iradukunda Eric(14), Irambona Eric(17),Niyonzima Olivier Sefu(21),Bukuru Christopher(18), Kakule Mugheni(27), Bimenyimana Caleb(7), Sarpong Michael(19), Mukunzi Yannick(6),Manzi Thierry (C,4).

Dore uko imikino yarangiye: 

Kuwa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019:

-SC Kiyovu 2-1 FC Musanze

Kuwa Gatandatu tariki 19 Mutarama 201

-AS Muhanga 1-2 Espoir FC

-Marines FC 0-2 Rayon Sports 

-AS Kigali 1-0 Amagaju F

Yanditswe na: Ngabo Frank

PHOTOS:Rwandamagazine





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mahoro promesse 5 years ago
    Rayon nikomerezeho tuyirinyuma naho yanike nagire urugendo ruhire twamukundaga yari umukunnyi mwiza azahahe aronke.
  • Niringiyimana patrick irwamagana5 years ago
    Ndabona rayon izatwara igikombe kbs murakoze
  • Byiringiro jcolode3 years ago
    Adili





Inyarwanda BACKGROUND