RFL
Kigali

Mwiseneza Josiane yatangaje ko hari abamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga anahishura ko hari abamwitwaza bashaka inyungu zabo bwite

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/01/2019 12:46
4


Ku mbuga nkoranyambaga hadutse umuco w'abantu bahitamo gukora inkuta ku mbuga nkoranyambaga bakazitirira abantu b'ibyamamare mu rwego rwo kureshya abakunzi b'ibyo byamamare ngo babakurikire nyamara atari ba nyiri ubwite. mu babikora harimo nabitwaza ko biyitiye umuntu w'icyamamare bagakorera ibyaha ku mbuga nkoranyambaga.



Umwe mu bantu bari kuvugwaho cyane muri iyi minsi ni Mwiseneza Josiane umwe mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2019. Uyu mukobwa kuba ari kuvugwa cyane muri iri rushanwa akaba umwe mu bakurikirwa bikomeye byatumye hari ba rusahurira mu nduru batangira kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga nk'uko nawe abyitangariza iyo umubajije ama konti afite ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com Mwiseneza Josiane yadutangarije ko konti afite kuri facebook ari iyitwa "Jozy Josiane Jojo" aha akaba yatangaje ko ayandi yose ari amahimbano uretse konti yise Mwiseneza Josiane iriho ifoto ya cyera ahagaze mu biti anahamya ko adakunda kuyikoresha. Usibye izi ebyiri yiyemerera Mwseneza Josiane yatangarije Inyarwanda.com ko izindi ari impimbano.

Mwiseneza Josiane

Kuri Facebook Mwiseneza Josiane yitiriwe konti nyinshi nyamara ize ari ebyiri gusa

Aha kandi kuri Instagram uyu mukobwa yatangarije Inyarwanda.com ko akoresha konti ya "Mwiseneza Josiane Official" mu gihe izindi zose zigaragara ari izo abantu bahimbye. Abajijwe niba abazihimba n'abakomeje kugaragaza ko bamushyigikiye adasanga hatarimo abamwitwaza bagambiriye kubyaza izina rye umusaruro, yadusubije muri aya magambo:

"Yego barimo, kuko nk'ubu akenshi izina ryo baribyaje umusaruro cyane, hari abagiye bavuga kumfasha kugira ngo biyamamarire,... ntabwo bose ari urukundo bamfitiye." Uyu mukobwa aganira na Inyarwanda yatangaje ko aramutse adatsinze irushanwa rya Miss Rwanda n'ubwo atari byo yifuza, yatuza kandi agashyiramo imbaraga kurusha na mbere, akiteza imbere anagirira umumaro igihugu cye.

Mwiseneza Josiane

Kuri Instagram naho Mwiseneza Josiane yitiriwe konti nyinshi zose zishobora no kuba zakorerwaho ubujura...

Tubibutse ko Mwiseneza Josiane ari umwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019. Ashyize imbere umushinga wo kurwanya igwingira ry'abana bitewe n'imirire mibi agahamya ko atowe yagerageza kurwanya imirire mibi mu bana bityo agahashya igwingira. Mwiseneza Josiane yabwiye Inyarwanda ko ubutumwa yagenera abakunzi be ari uko batamushyigikira muri Miss Rwanda gusa ahubwo bagakwiye kuzakomeza kumuba hafi mu bikorwa azagenda ategura na nyuma y'irushanwa.

Mwiseneza Josiane n'abakobwa bose bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 bari mu mwiherero uzarangira tariki 27 Mutarama 2019, nyuma yuko hazaba hatowe Miss Rwanda 2019 mu ijoro ry'ibirori biteganyije tariki 26 Mutarama 2019.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MWISENEZA JOSIANE UMWE MUBAKOBWA BAHATANIRA IKAMBA RYA MISS RWANDA2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mwiza5 years ago
    turakwemera mwana wacu Imana to zagufashe shenge JoJo
  • Haberiteka Didier5 years ago
    Ubucut
  • Ntirenganya j.baptitse mu bugesera 5 years ago
    abo banu banu bareke guhemukira uwo mukobwa koko ibyaba biza nuko babafata,kabisa
  • Manirafasha 5 years ago
    Yewowe barushimusi nibenshipee, uzi amaCaunt ari kuri Fb amwiyitirira nimenshi cyane





Inyarwanda BACKGROUND