Kigali

UKO MBIBONA: Hari uburyo umuntu yagereranya Mazimpaka Andre na Bashunga Abouba mu izamu rya Rayon Sports?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/01/2019 14:30
2


Muri iyi minsi abafana ba Rayon Sports basa naho batuje ku kijyanye n’ikibazo bari batangiye kugira ubwo Bashunga Abouba yari atangiye gutsindwa bimwe mu bitego babonaga ko bitari ngombwa. Kuri ubu Mazimpaka Andre ni we umaze imikino itatu iheruka abanza mu izamu.



Muri Nyakanga 2018 ni bwo Bashunga Abouba yagarutse muri Rayon Sports ava muri Bandari FC (Kenya). Icyo gihe yaje nk’umutabazi mu izamu rya Rayon Sports kuko Ndayishimiye Eric Bakame wari urimazemo iminsi yari amaze guhagarikwa.

Bashunga yahawe icyizere n’abafana, abatoza n’abayobozi ba Rayon Sports abafasha mu mikino Nyafurika ya Total CAF Confederation Cup. Gusa nyuma y’iyi mikino ntabwo byakomeje kuba byiza kuri Bashunga Abouba kuko abafana batangiye kubona ko hari ibitego atsindwa mu buryo batumva.

Tariki 13 Nzeli 2018 nibwo abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports baje gusinyisha Mazimpaka Andre bamukuye muri Musanze FC n'ubwo atahise afatisha ngo atangirane na shampiyona 2018-2019.

Tariki 12 Ukuboza 2018 Rayon Sports yatsinzwe na APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa munani (8) wa shampiyona 2018-2019. Nyuma y’umukino, Bashunga Abouba yaje guterwa n’abana atazi bamusanga iwe mu rugo ku Ruyenzi bashaka kumusenyeraho inzu ku bw’amahirwe ntiyagira icyo aba n’umuryango we.

Icyo gihe Bashunga Abouba yazizwaga ko kimwe mu bitego batsinzwe na APR FC yakabaye yagikuyemo kuko ngo umupira muremure Rusheshangoga Michel yabyaje igitego waje awureba neza.

Nyuma gato ni bwo abatoza ba Rayon Sports baje guha umwanya Mazimpaka Andre ajya mu izamu ubwo bakinaga n’Amagaju FC kuri sitade ya Kigali bakayatsinda ibitego 2-0. Nyuma, Mazimpaka yaje kongera kujya mu izamu iminota 90’ afatanya na bagenzi be gukura amanota atatu (3) kuri Musanze FC mbere y'uko baheruka gutsinda Kirehe FC ibitego 3-0.

Ese aba banyezamu bombi batandukanira he ?

Iyo urebye uburyo aba bagabo babiri bakina ubona bafite uburyo batandukanye yaba mu buryo karemano ndetse n’amayeri akoreshwa mu kibuga. Bashunga Abouba ubundi mu busanzwe ni umugabo uvuga macye kuko utapfa kumubona mu bandi ayoboye ikiganiro cyangwa ngo ube wamubona afite ijambo rinini mu bandi bakinnyi. Ibi abitandukaniraho na Mazimpaka Andre uzwiho kuba ari umugabo ushabutse unagira uburyo aganira n’abantu akaba yanabasetsa.

Mazimpaka Andre kuba ashabutse binamufasha mu kibuga kuko nta mukinnyi n’umwe atinya kubwira ko ahagaze nabi mu bwugarizi bityo bakaba bahagarara neza kugira ngo bitamuteza ibibazo mu gihe abataha izamu b’ikipe bahanganye babonye inzira ibageza ku izamu.

Mazimpaka uzamwumva afite ijwi riranguruye ahamagara abakinnyi mu kibuga abibutsa uko bahagarara ndetsa anababuza bimwe mu byo baba bashaka gukora ku mupira nko kujya gutera imipira iteretse uri myugariro cyangwa kujya imbere cyane ukamujya kure uri myugariro.


Mazimpaka Andre ubu niwe mahitamo ya mberemu izamu rya Rayon Sports

Kuri Bashunga Abouba ubona akenshi adakunze guta umwanya atonganya abakinnyi bahagaze nabi ari nabyo akenshi bibyara amakosa y’ibitego bimugeraho nta bundi buryo asigaranye bwo kwitabara.

Mu bijyanye n’ubushobozi, Mazimpaka Andre amaze kwereka abafana ba Rayon Sports ko imipira yo mu kirere ayifata neza mu gihe Bashunga Abouba akunze kuyikubita ayisubiza mu kibuga bikaba byabyara imipira iremereye igaruka mu izamu.

Umuntu agendeye ku bijyanye n’ubunararibonye, Mazimpaka Andre ari hejuru ya Bashunga Abouba kuko Mazimpaka yaciye mu makipe atandukanye yaba mu Rwanda n’u Burundi mu gihe Bashunga we akiri na muto mu myaka bityo akaba ataranyura mu makipe menshi ari umunyezamu wa mbere.

Bitewe n’ijwi rito Bashunga Abouba yahawe n’Imana, ntabwo abasha guhamagara abakinnyi bari kure mu kibuga bityo bakaba bakibona ikipe bahanganye yabageranye mu kibuga cyabo.


Bashunga Abouba ntabwo ameranye neza n'izamu rya Rayon Sports

Kuri Mazimpaka Andre abakurikirana imikino ya Rayon Sports bazabona ko uyu munyezamu niyo ikipe bahanganye itaragera mu kibuga cya Rayon Sports akomeza kwibutsa abakinnyi uko bagomba guhagarara.

Bashunga Abouba ahanini usanga imipira iva kure imugora kuyifata ariko nawe akaba afite ubuhanga mu gufata imipira iva hafi yihuta ahanini ije mu kavuyo kari imbere y’izamu mu gihe ikipe bahanganye yabasatiriye cyane.

Bashunga Abouba akunze gusohoka cyane agata izamu igihe abonye rutahizamu runaka aje agana izamu bityo hagasigara umwanya wacamo umupira. Abarebye umukino Police FC yatsinzemo Rayon Sports bibuka neza uko Uwimbabazi Jean Paul yatsinzemo igitego mu minota ya nyuma ndetse n’igitego Issa Bigirimana yamutsinze ubwo APR FC iheruka gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1.

Mazimpaka Andre nawe azwiho kudasohoka cyane ngo ajye kure y’izamu ahubwo aguma hafi akitegura ko umupira yawukuramo cyangwa igitego kikaba cyamwinjirana mu izamu.


Rayon Sports iheruka gutsinda Kirehe FC ibitego 3-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Arex6 years ago
    Mbona mazimpaka Anders ariwe wambere
  • Titi6 years ago
    Ushaka kumenya neza Bashunga uzasubiremo match ya Enyimba ibitego yatsinzwe nuko byajyagamo,urebe Match ya Championa ya Kiyovu,Apr,Polisi Wahita wibaza niba hari igikombe Rayon yakwibonera ifite umuzamu nka Bashunga,kuburyo wahita wicuza cyane Bakame gusa niba Rayon ikeneye iterambere nigabanye abazamu bahemberwa ubusa badashoboye naho ubundi byaba ari ubugambanyi



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND