Kigali

David Nortey umunya-Ghana ugurisha abakinnyi mu Rwanda yatubwiye uko isoko rihagaze

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/01/2019 10:31
0


David Nortey uzwi nka The Manager Umusore ukomoka muri Ghana ni umwe mu bantu bamaze kugira izina mu mupira w’amaguru w’u Rwanda bitewe nuko agenda azana abakinnyi bavuye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Afurika bakagira icyo bamarira amakipe yo mu Rwanda.



Abakunzi ba Rayon Sports bo baramuzi cyane kuko ni we wazanye Michael Sarpong na Donkor Prosper Kuka, abakinnyi babiri kuri ubu badahagaze nabi muri Rayon Sports. Abakunzi ba Kirehe FC na Miroplast FC nabo baramuzi neza kuko ni we wabazaniye Mohammed Akkufo kuri ubu uri muri Kirehe FC aho akina na rutahizamu.

Muri iyi minsi isoko ryo kugura abakinnyi ndetse no kuba bamwe bava mu makipe basanzwemo ni cyo kintu kiri kuvugwa cyane mu mupira w’amaguru yaba mu Rwanda no hanze yarwo. INYARWANDA yegereye David Nortey kuri ubu utuye mu Rwanda atuganiriza ku bijyanye n’igurwa n’igurishwa ry’abakinnyi mu Rwanda.

Nyuma yo kuba yarazanye bamwe mu bakinnyi nka Michael Sarpong akamwereka Rayon Sports kuri ubu akaba amaze gutsinda ibitego birindwi (7) muri shampiyona, ni kimwe mu bintu abantu bashingiraho bamugirira icyizere kuko bikunze kubaho ko umukinnyi ashobora kuza asanzwe nta bushobozi afite bwo gufasha ikipe.

Abajijwe aho akura ubunyangamugayo bwo kuzana abakinnyi bashoboye, David Nortey yavuze ko we umupira w’amaguru awusobanukiwe ku buryo atapfa kwibeshya ku mukinnyi wagira icyo afasha ikipe. yagize ati:

“Nageze mu Rwanda mbona bakina umupira mwiza ariko ugasanga ntabwo bagira uguhatana guhambaye nko mu bindi bihugu kuko hari nk’umukino ushobora kureba ukagira ngo uri gukinwa n’abavandimwe bataha hamwe cyangwa bahuje ababyeyi. Ukabona ishyaka riri ku rwego rwo hasi. Icyo gihe natangiye kuzana abakinnyi mbona ko bashobora umupira wo mu Rwanda kuko umupira w’amaguru ndawusobanukiwe, bityo bikamfasha guhita menya umukinnyi urwego ariho na shampiyona yashobora”. 


David Nortey hagati ya Michael Sarpong (Iburyo) na Mukunzi Yannick (Ibumoso)

David Nortey avuga ko mu Rwanda igikunze kugorana mu gihe umuntu ajyanye umukinnyi mu ikipe ari uko usanga bagaya umukinnyi bakimubona atarakandagira mu kibuga. Uyu musore w’imyaka 28 avuga ko mu Rwanda bagira ikibazo cyo kubona umukinnyi bwa mbere ataranambara imyenda ya siporo bagahita banzura ko nta mupira azi.

“Ikintu navuga ko cyantangaje mu mupira w’amaguru mu Rwanda ni uko nk’ikipe ishobora kugutuma umukinnyi wamuzana ataranicara bagahita batangira kuvuga ko adashoboye. Uraza waba ukigera ku kibuga cy’indege ukumva batangiye kumugaya ngo nta mupira azi bataramwumva n’ijwi rye. Ni ikibazo gikomeye niba Abanyarwanda bakiri ku rwego rwo gupima umukinnyi bakoresheje ijisho. Umukinnyi ni mu kibuga”. David


Donkor Prosper Kuka umunya-Ghana wageze muri Rayon Sporst azanywe na David Nortey

David Nortey avuga ko mu Rwanda yasanze ari ahantu heza umuntu yahahira kuko ngo umutekano uhaba utuma umuntu akora gahunda ze zose atikanga amasaha cyangwa se ngo abe yakwikanga abagizi ba nabi. Akomeza avuga ko ari amahirwe ku bakinnyi b’abanyarwanda kuko banashobora gukora siporo mu masaha y’ijoro ntacyo bikanga.

“Abakinnyi bavukira mu Rwanda baba bafite amahirwe menshi yo kuvamo abakinnyi b’ibitangaza ariko sinzi aho bipfira. Umutekano uba mu Rwanda hari aho wawugeza bagahita batwara igikombe cya Afurika. Urugero nijoro amatara aba yaka ahantu hose ariko ntiwahura n’umukinnyi ari kwiruka ashaka imyuka izamufasha mu kibuga. Ubundi ahandi usanga mu mujyi abakinnyi biruka nyuma yo gukora imyitozo yagenwe n’abatoza. Buriya imyitozo y’umutoza iba myiza iyo wongeyeho iyawe bwite. Mu Rwanda mbona abakinnyi badakunze kubikora”. David


Michael Sarpong bita Baloteli undi mukinnyi David Nortey yagejeje muri Rayon Sports

David Nortey kuri ubu yatangiye n’urugendo rwo kuba yakorana n’abakinnyi b’abanyarwanda barimo nka Lomami Frank ukinira Mukura Victory Sport. David ni we wazanye Moussa Camara muri Rayon Sports, Donkor Prosper Kuka muri Rayon Sports, Faisal Awoto (Gicumbi FC), Moustapha Yahya (Amagaju FC), Daniel Chabalala (South Africa), Mohammed Akkufo (Kirehe FC) na Leslie Lamptey (Yahoze muri Musanze FC).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND