RFL
Kigali

Dominic Ashimwe yavuze igihe azakorera ubukwe! Yabajijwe ibibazo byinshi bimwe arabisubiza ibindi biramunanira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/01/2019 12:47
7


Dominic Ashimwe uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda by’umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yabajijwe ibibazo byinshi birimo n’igihe azakorera ubukwe. Ibibazo byose yabajijwe yagerageje kubisubiza, icyakora harimo n’ibyamunaniye.



Dominic Ashimwe akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Nemerewe kwinjira, Ari kumwe natwe, Ashimwe, Ndishimye n'izindi nyinshi. Akoresheje urubuga rwa Instagram uyu muhanzi yasabye abamukurikira kumubaza ibibazo byose bashaka akabibasubiza. Yagize ati: "Mumbaze buri kimwe cyose mushaka kumenya kuri njye, ...ubu tugiye kuvuga kandi mpite mbasubiza ako kanya." Yunzemo ko uwamubaza wese yakoresha ururimi yumva rumubangukiye.


Indirimbo za Dominic Ashimwe zijyana benshi mu mwuka

Ikibazo yabajijwe n’abantu benshi ni ikijyanye n’ubukwe bwe. Asubiza iki kibazo, Dominic yagaragaje ko ashobora kuba afite umukunzi, gusa akaba ataramubwira 'Yego'. Ukoresha amazina ya Irakoze.Nice yabajije Dominic ati “Uzakora ubukwe ryari?” Dominic yamusubije agira ati: “Vuba cyane igihe azaba amaze kuvuga ‘Yego’” Icyakora yakurikijeho utumenyetso tugaragaza umuntu urimo guseka. Undi witwa Mimy_Jeanne yagize ati: “Uzakora ubukwe ryari ngo nzabutahe?”

Dominic Ashimwe yagize ati “Namara kuvuga Yego”. Usesenguye ibisubizo bya Dominic Ashimwe urasanga ashobora kuba afite ubukwe vuba n'ubwo atatangaje umunsi n'itariki. Wabishingira kandi ku kuba yavuze ko azakora ubukwe mu gihe cya 'VUBA' umukunzi we namara kuvuga yego. Ibimenyerewe cyane ni uko iyo umukobwa abwiye umukunzi we 'YEGO', haba habura iminsi mbarwa ubukwe bugatahwa. Dominic Ashimwe rero ntabwo yatangaje umwaka n'itariki azakorera ubukwe, gusa yavuze ko ari 'VUBA', bivuze ko ashobora kuba ari hafi gutera ivi.


Hari undi wamubajije impamvu atajya ashyira amafoto y’abakobwa kuri Instagram nuko Dominic ahita amusaba kumwoherereza ifoto ye hanyuma agahita ayisangiza amakurikira kuri Instagram. Hari uwamubajije ibijyanye n’umuziki we amubaza igihe ndetse n’impamvu akora umuziki nk’umwuga, nuko Dominic amusubiza ko adakora umuziki nk’umwuga ugomba kumutunga ahubwo ngo awukora nk’umuhamagaro yahawe n’Imana.

Yabajijwe inkunga ye mu gushyigikira abahanzi bakizamuka aho banakorana indirimbo, nuko Dominic avuga ko aba bahanzi ari bamwe mu bo ashyigikira cyane ndetse anavuga ko hari amakuru meza cyane azajya hanze vuba. Ibi ariko si bishya kuri Dominic Ashimwe dore ko ari we wamuritse bwa mbere impano ziri muri Bosco Nshuti na Papy Clever, abahanzi kuri ubu bakunzwe rwose hirya no hino mu gihugu bigashimangirwa n'uburyo bari gutumirwa cyane mu biterane n'ibitaramo. Ibi byose babigezeho nyuma y'aho Dominic Ashimwe abatumiye mu gitaramo cye yakoze tariki 11 Ukuboza 2016 akabamurikira abakunda umuziki wa Gospel ndetse akabasaba kubashyigikira.

Umukobwa yaritoboye abwira Dominic Ashimwe ko amukunda mu buryo bukomeye

Nadine wa Gatera yakomoje ku rukundo rwavuzwe hagati y'uyu muhanzi na Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane. Yamubajije ukuri kwabyo nuko Dominic Ashimwe amusubiza ko atari ukuri ahubwo ngo yari amakuru abantu bahimbye mu rwego rwo gushimisha abakoresha imbuga nkoranyambaga. Ntibikunze kubaho kubona umukobwa abwira umusore ko amukunda, gusa byabayeho aho umukobwa yaritoboye akabibwira Dominic. Nadine wa Gatera amaze kumenya neza ko Dominic Ashimwe atigeze akundana na Miss Doriane ndetse ko ashobora kuba adafite umukunzi, yahise aritobora abwira Dominic ko amukunda cyane ati “Ko ngukunda nzabigenze gute Domini?” Dominic Ashimwe yahise agira ati: “Ko bindyoheye kubyumva mbigenze nte Nadi?”

Ni nde muntu Dominic Ashimwe afata nka ‘Role model we’?

Asubiza iki kibazo yari abajijwe na Sekunzi uvuga ko ari umufana we ukomeye, Dominic Ashimwe yavuze ko umuntu afata nk'icyitegererezo ari umuntu wese wubaha abantu bose atarobanuye. Ati “Umuntu wese wubaha bose atarobanuye.” Yabajijwe ikindi kibazo giteye gutya “Wumva ko ubuhanzi bwawe bwagera ku ruhe rwego?” Dominic Ashimwe ati: “Numva bwagera mu rwego rutuma buri wese wo ku isi yose wumvise ibyo ndirimba ubuzima bwe buhinduka rwose.” Ku bijyanye n’ikintu kimushimisha, yavuze ko iyo agize icyo afasha umuntu bigakunda, bimushimisha cyane.

Yabajijwe indirimbo ye akunda cyane ndetse n’indi y’undi muhanzi akunda

Dominic Ashimwe yasubije iki kibazo agira ati “Indirimbo zanjye zose ndazikunda kuko buri imwe igira umwihariko wayo bitewe n’ibihe nari ndimo nyihimba. Gusa muri iyi minsi hari imwe mu zikiri nshya, akenshi buri uko ngeze muri studio nkayumva ndarira. Naho itari iyanjye nkunze muri iyi minsi ni iyitwa ‘Ibihe’ ya Israel Mbonyi”. Niyonizera_Mediateur yasabye Dominic kumufasha gukabya inzozi ze bakazakorana indirimbo. Dominic yamusubuje ko abimwereye rwose.

Hari ibibazo Dominic Ashimwe yananiwe gusubiza!

Sibomana Emma yabajije Dominic Ashimwe ibibazo bibiri bikomeye, nuko uyu muhanzi amusubiza ko agiye kubimubariza umushumba we, hanyuma akazabona kumusubiza.Ikibazo cya mbere giteye gutya: “(...) Dusobanurire icyaha twumva ko kitababarirwa cyo gutuka Umwuka Wera.” Ikibazo cya cya kabiri kiragira ngo: “Kayini yakuye hehe umugore?” Dominic Ashimwe ubwo yasubizaga ibi bibazo yagaragaje ko bikomeye cyane bityo bikaba bisaba ko nawe abanza kubibaza umushumba we ubizi neza kumurusha. Yagize ati: “Ndakubariza umushumba w’itorero ubizi neza cyane kundusha.”


Mu kiganiro aherutse kugirana na Inyarwanda.com Dominic Ashimwe yadutangarije ko kuri ubu ari mu myiteguro y'igitaramo gikomeye azakora tariki 30/06/2019. Nta makuru menshi yatangaje kuri iki gitaramo, gusa yavuze ko aho kizabera hamaze kwemezwa. Ati: "...Album nshya izajya hanze mu gitaramo kinini kizaba mu kwezi kwa 6 umwaka utaha, Concert yacu iri Dimanche, le 30/06/2019 guhera Saa Kumi zuzuye (4:00pm)."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Seriyake5 years ago
    Ndakwemera mr Ashimwe, ibisubizo birimo diplomasi bano hahah urarenze kabisa. Songs zawe ziranyura man
  • Aln5 years ago
    Ewa cyokoze ndatunguwe sinarinziko dominic ajya aganira atebya bigeze uku!!!!! anyway nkunda character yawe bro nkwigiraho utuntu twinshi ukuntu God bless uuuuu
  • Savara5 years ago
    Uzibuke untumire mu bukwe bwawe dominic ndabikwibutse hakiri kare ntuzibagirwe ndabona uzadutunguza ibintu by'ibirori tubona amafoto kunyarwanda tutabizi. hhhhh uzandye urwara mukozi wimana zaze nihere ijisho. wakoze kuganira abakunzi bawe, twubaba impano yawe bleessed
  • Sadam5 years ago
    Dom ndakwifuriza kuzagira urugo rwiza rwuzuye amahoro n'urukundo wowe n'umugore uzashaka. indirimbo zawe zamye zimfasha bikomey. kera ndi muri secondary school waje kudusura maze uraturirimbira utugira inama nziza nk'abanyeshuri mbigenderaho kugeza ubu. Uwiteka azaguhe urugo rwiza rugendwa nabashyitsi bumugisha Imana izibuke ukunu ujya witanga ugakora amaconcert nutwishyuze amafranga. amen
  • JaJa5 years ago
    Aime Uwimana and Dominic Ashimwe nkurikije igihe maze mbakurikirana muri music yanyu nimwe mudahindukana n'iminsi. Mbona mugumana umwimerere wanyu mu myifatire, nimyitwarire I mean charactors zanyu ntizihindagurika kuva zamani which is nice by the way. Ndabakunda mwembi
  • Dada nina5 years ago
    Uririmba neza
  • Fayulu5 years ago
    Turagukumbuye mu bitaramo byawe papa dominic gira vuba iyi nfwagasi y'inzara ninyota dufite itatwirenza hahahah. Ugira indirimbo nziza man





Inyarwanda BACKGROUND