Kigali

Dj Shawn ukora mu kiganiro RTV Sunday Live yakoze impanuka ya moto Imana ikinga ukuboko

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/01/2019 9:45
1


Kuteesa Samuel ari we Dj Shawn uvangavanga imiziki mu kiganiro RTV Sunday Live gica kuri Televiziyo Rwanda mu ku Cyumweru mu gitondo aho aba ari kumwe na Ronnie, Becky na Juliet, yakoze impanuka ya moto ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, Imana ikinga ukuboko.



Tariki 13 Mutarama 2019 mu masaha y'umurogoba, Dj Shawn yakoze impanuka ya moto ubwo yari ageze kwa Mushimire ku Kimironko. Uyu musore wakomeretse cyane ku mutwe no ku kuguru, yahise ajyanwa mu bitaro yitabwaho n'abaganga.Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko uyu musore arimo koroherwa na cyane ko yamaze kuva mu bitaro.


Mu kiganiro aherutse kugirana na Inyarwanda.com Dj Shawn w’imyaka 23 y’amavuko yavuze ko agambiriye guteza imbere umuziki wa Gospel wo mu Rwanda, akazabikora ahuza abahanzi bo mu Rwanda n’abo muri Uganda. Ikindi ni uko ibihangano by’abahanzi nyarwanda yihaye intego yo kubigeza muri Uganda.

Dj Shawn yakoze nk’umu Dj muri Watoto church rimwe mu matorero akomeye muri Uganda. Mu bitangazamakuru bikomeye muri icyo gihugu yakozeho hari: Power Tv, UBC Tv, Salt Tv, NBS Tv n’amaradiyo atandukanye nka: Spirit Fm, Power Fm na Alpha Fm. Kuri ubu uyu musore ni umwe mu bazavangavanga imiziki mu gitaramo gikomeye icyamamare Don Moen azakorera mu Rwanda tariki 10 Gashyantare 2019.


Dj Shawn


Dj Shawn hamwe na bagenzi be bakorana mu kiganiro RTV Sunday Live






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mc.matatajado6 years ago
    i was there umunsi akora impanuka uwo mutype phone yiwe nukugura indi kbs nabonye yarabaye umurere iphone sha



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND