RFL
Kigali

Nova Bayama uheruka gutandukana na Rayon Sports yasinyiye AS Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/01/2019 9:56
0


Nova Bayama umukinnyi ushobora gukina agana imbere aciye mu mpande z’ikibuga ndetse byaba ngombwa akaba yakina inyuma ku ruhande rw’iburyo yasinye amasezerano y’umwaka umwe n’igice muri AS Kigali kuri ubu itozwa na Masud Djuma babanye muri Rayon Sports.



Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ni uko Nova Bayama yamaze gusinyira AS Kigali nyuma yo gutandukana na Rayon Sports mu buryo bweruye tariki ya 8 Mutarama 2019 ubwo abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports bamuhaga ibaruwa imusezerera muri iyi kipe yambara umweru n’ubururu yari amazemo imyaka itatu n’igice nk'uko amakuru ava muri iyi kipe abivuga.


Nova Bayama ni umukinnyi ushobora gucenga yihuta ndetse akanatsinda ibitego cyangwa agatanga imipira ibyara ibitego (Assists)

Nova Bayama yabanje mu ikipe ya APR FC y’abato n’abakuru mbere yo kujya muri Mukura Victory Sport akaza gusa naho avuye mu mupira w’amaguru. Nyuma yaje kuza muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2016-2017 akina uwo mwaka mbere yo kongera amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu 2019.


Ubwo Rayon Sports yerekanaga abakinnyi izitabaza mu mwaka w'imikino 2018-2019, Nova Bayama yahawe nimero 24 yari asanganwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND