RFL
Kigali

Umuhanzi Columbus, Mushiki wa P-Fla, umuhungu wa Mushabizi mu bemerewe kwiga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/01/2019 21:07
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Columbus, Nasira Natete [Mushiki w’umuhanzi P-FLA], Muhire Theogene[Umuhungu w’umunyamuziki, Mushabizi Jean Marie Vianney], Umukobwa witwa Yvette Mutimutuje [Wahatanye mu irushanwa ‘I am the future] ni bamwe mu bemerewe kwiga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo.



Nduwayo Columbus wemerewe kwiga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo asanzwe ari umwe mu bahanzi b’abahanga bari mu muziki wa Gospel, akora injyana ya Reggae mu mwihariko we yise ‘RataJah. Yamamaye cyane mu ndirimbo 'Naganze'. Mutimutuje Yvette watsinze nawe yanyuze mu irushanwa ryahuje abanyempano mu muziki ryiswe ‘I am the future’ ntiyabashije gutsinda ahubwo yagarukiye mu cyiciro cya kabiri cy’iri rushanwa.

Columbus, Nasira Natete ndetse na Mutimutuje Yvette bahataniye i Kigali [IPRC Kicukiro] kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019 bemererwa kwiga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo. Umuhungu witwa Muhire Theogene [Umwana w’umuhanzi Mushabizi Jean Marie Vianney] we yahataniye i Huye mu Ntara y’Amajyepfo ari naho yemerewe kujya kwiga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo.

 

Theogene, umuhungu wa Mushabizi[wambaye ishati idoze mu gitenge] asuhuzanya na Murigande Charles[Mighty Popo]

Mu Ntara y’Uburengerazuba [Igikorwa cyabereye i Rubavu] abemerewe kwiga ni 11; Mu Ntara y’Amajyarugu [Igikorwa cyabereye i Musanze] abemerewe kwiga ni 13, Mu Ntara y’Amajyepfo [igikorwa cyabereye i Huye] abemerewe ni 16, Mu Mujyi wa Kigali[igikorwa cyabereye IPRC Kicukiro] abemerewe ni 36.

Akanama nkemurampaka k’iri rushanwa kagizwe na: Murigande Jacques [Umuyobozi w’Ishuri rya Muzika rya Nyundo]; Aimable Sabayesu, Janvier Murenzi ndetse na Ben Nganbo [Kipeti]. Mu Ntara y’Uburasirazuba nibo batahiwe, igikorwa kizaba ejo ku Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019, mu karere ka Ngomba kuri IPRC East.

Abakomeje i Musanze.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND