Kigali

Amerika: Perezida Trump yafunze ingengo y'imari, ubuzima bw'abakoresha avuye mu isanduku ya leta busa n'ubwahagaze

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:12/01/2019 20:06
0


Bwa mbere mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bimwe mu bigo byayo bimaze iminsi 22 bifunze imiryango, abakozi babyo badahembwa ndetse nta cyizere gihari ko ikibazo gishobora gukemuka vuba.



BBC yatangaje ko ari ku nshuro ya mbere ibihe nk’ibi bimaze igihe kirekire kuko aho byatinze byamaze iminsi 21. Hari mu gihe batoraga ingengo y’imari y’umwaka wa 1995-1996, Amerika iyobowe na Perezida Bill Clinton.

Gufunga ingengo y'imari ntihagire amafaranga leta isohora byatangiye ku wa 22 Ukuboza 2018 ubwo haburaga ubwumvikane ku gutora itegeko ryemeza ingengo y’imari,.Perezida Donald Trump yanze gusinya ku ngengo y'imari yari yemejwe hatongeweho miliyari $5 na miliyoni 7 azifashishwa mu kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique, ibyo intuabadepite biganjemo abo mu ishyaka ry'abademorates badakozwa.

Kuba nta faranga na rimwe isohoka mu isanduku ya leta muri leta zuzne ubumwe z'Amerika ngo byatumye hafi ya ¼ cy’ibikorwa bya Leta bihagarara, ndetse abakozi basaga ibihumbi 800 barimo abarinda gereza, abakora ku bibuga by’indege, abakozi ba FBI, abakora mu bigo by’ubwikorezi, mu by’ubuhinzi n’abandi, badahabwa umushahara wa mbere w’uyu mwaka.

Ku rundi ruhande, mu Ukuboza umwaka ushize umugabo witwa Brian Kolfage, yatangije ubukangurambaga kuri GoFundMe, bwari bugamije gukusanya miliyari $1 yo kubaka urukuta perezida Trump yifuza, ndetse abasha gukusanya miliyoni $20 zatanzwe n’abantu 337,518 mu minsi 25.

Ikinyamakuru Business Insider cyatangaje ko ayo madolari agiye gusubizwa ba nyirayo kuko nk’uko umuvugizi wa GoFundMe, Bobby Whithorne, yabitangaje, Kolfage yari yijeje abagiraneza ko igihe miliyari $1 yifuzwa itazaba ibonetse, ayatanzwe azasubizwa ba nyirayo.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND