RURA
Kigali

Abaherwe ba mbere ku Isi bahombye miliyari zikabakaba 300$ mu cyiswe ‘intambara y’imisoro ya Trump’

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:4/04/2025 16:20
0


Nyuma y’icyemezo cya Perezida Donald Trump cyo gushyiraho imisoro mishya ku bicuruzwa bituruka mu bihugu byose, isoko ry’imari ryagize ihungabana rikomeye bigusha mu gihombo gikomeye abaherwe ba mbere ku Isi.



Izi mpinduka zatumye abaherwe bafatwa nk'abayoboye isi mu bukungu batakaza agera kuri miliyari 270 z’amadolari, igihombo kinini kigera cyane ku baherutse kwiyegereza Perezida Trump, nk'uko inkuru dukesha ikinyamakuru Forbes ibihamya.

Imisoro mishya ya Trump yateje ihungabana ku isoko ry’imari

Ku wa Gatatu tariki 2 Mata 2025, Perezida Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizashyiraho umusoro wa 10% ku bicuruzwa bituruka mu bihugu byose. 

Ibihugu bikomeye mu bucuruzi nk'u Bushinwa, u Buhinde, u Buyapani, Koreya y’Epfo, u Bwongereza, n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byahise bibona impinduka zikomeye mu bucuruzi, bitera ihungabana rikomeye ku isoko ry’imari.

Abaherwe bayoboye Isi bahombye Miliyari 270$

Iri hungabana ryatumye ubutunzi bw’abaherwe 3,000 ba mbere ku isi bugabanukaho miliyari 270 z’amadolari. Umuherwe wahombye cyane ni Mark Zuckerberg, washinze Meta (Facebook), kuko umutungo we wagabanutseho miliyari 17.9$ nyuma y’uko imigabane ya Meta igabanutseho 9%. 

Zuckerberg yari yagaragaye iruhande rwa Jeff Bezos na Elon Musk mu muhango w’irahira rya Trump muri Mutarama, nyuma y’uko Meta itanze inkunga kuri uwo muhango.

Abandi bahombye bikomeye

  • Jeff Bezos, washinze Amazon, yaguye mu gihombo cya miliyari 16$ nyuma y’uko imigabane ya Amazon yagabanutseho 9%. Bezos yari yicaye inyuma ya Trump mu muhango w’irahira rye. Washington Post, ikinyamakuru cye, giherutse guhindura politiki yacyo yo gutanga ibitekerezo bigamije gushyigikira ubwisanzure mu bucuruzi.
  • Larry Ellison, washinze Oracle, yahombye miliyari 9.9$, bitewe n’uko imigabane y’iyi sosiyete yagabanutseho 6%. Ellison asanzwe ari umuterankunga ukomeye wa Trump, ndetse yigeze kumwakirira mu birori by’imisanzu mu 2020.
  • Elon Musk, umuherwe wa mbere ku isi, yahuye n’igihombo cya miliyari 8.7$ nyuma y’uko imigabane ya Tesla yagabanutseho 5%. Bernard Arnault, nyiri LVMH, yatakaje miliyari 8.6$ bitewe n’ihungabana ry’imigabane y’iyo sosiyete.

Hari kandi abaherwe batanu bari mu cyiciro cy'abamiliyoneri bahombye, barimo Gary Friedman, umuyobozi wa RH (Restoration Hardware), aho umutungo we wagabanutseho 37% ukagera kuri miliyoni 730$ kubera igabanuka rya 40% ry’imigabane y’iyo sosiyete.

Trump we ahagaze gute?

Mu gihe abandi bahombye cyane, Trump we yagize igihombo gito ugereranyije n'abandi, aho umutungo we wagabanutseho miliyoni 40$, ukagera kuri miliyari 4.6$, bitewe n’ihungabana ry’imigabane ya Trump Media & Technology Group Corp., yagabanutseho 3%.

Abaherwe 10 bahombye cyane

1.     Mark Zuckerberg (Facebook) – $17.9B

2.     Jeff Bezos (Amazon) – $16B

3.     Larry Ellison (Oracle) – $9.9B

4.     Michael Dell (Dell Technologies) – $9.4B

5.     Elon Musk (Tesla, SpaceX) – $8.7B

6.     Bernard Arnault (LVMH) – $8.6B

7.     Jensen Huang (Nvidia) – $7.4B

8.     Larry Page (Google) – $4.9B

9.     Sergey Brin (Google) – $4.6B

10. Thomas Peterffy (Discount brokerage) – $4.1B

 

Abaherwe ba mbere ku Isi bahombye akabakaba miliyari 300 z'Amadolari nyuma y'ishyirwaho ry'imisoro mishya ya Trump

Perezida Donald Trump uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho imisoro mishya ku bicuruzwa bituruka mu bihugu byose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND