Muri iyi minsi ikipe ya Musanze FC iri mu bibazo byo kubura amanota mu mikino imwe n’imwe isa naho yegeranye bitewe ahanini no kutagira ubwugarizi buhamye ndetse no kubura abakinnyi bakina imbere bashobora kubyaza amahirwe uburyo bw’ibitego biba bishoboka.
Ruremesha
Emmanuel mu mikino iheruka ari kwifashisha Kikunda Musombwa Patrick bita
Kaburuta nk’umukinnyi utahaza izamu nubwo asanzwe akina hagati mu kibuga ndetse
no ku ruhande.
Ubwo
Ruremesha Emmanuel yari amaze gutakaza umukino batsinzwemo na Rayon Sports
ibitego 2-1, yavuze ko hari rutahizamu utegerejwe uzabafasha mu buryo bwo
gushaka ibitego biba bishoboka ko babona mu mikino bakina kbakayitsindwa bitewe
no kubura rutahizamu wizewe.
“IKibazo
kitugoye ni abataha izamu. Abo dutegereje nibaza wenda bazadufasha gukosora Mu
mikino yos kwishyura nitugira Imana tugagira abo twongeramo bizadufasha”.
Ruremesha
Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Musanze FC ntabwo ari mu bihe byiza
Amakuru
ahari nuko ikipe ya Musanze FC yifuza cyane Baboua Samson Omoviare rutahizamu
wa Sunrise FC kuri ubu ufite ibitego bitanu (5) muri shampiyona.
Aganira na
INYARWANDA, Baboua Samson yavuze ko amakuru yuko Musanze FC imushaka ayumva
gutyo nta muntu uramuvugisha yaba avuye cyangwa atumwe na Musanze FC ndetse ko
bitapfa koroha kuko agifite amasezerano uy’umwaka umwe n’igice muri Sunrise FC.
“Ndibaza ko
ari ibuhuha cyangwa se iyo kipe ikaba ibifite muri gahunda ariko itarabimbwira.
Nta muntu wo muri Musanze FC twavuganye. Ndacyafite amasezerano y’amezi 18.
Ubwo sinzi uko bizagenda”. Baboua Samson
Baboua Samson rutahizamu wa Sunrise FC wifuzwa na Musanze FC
Ese Musanze
FC ihera he yiha icyizere cyo kwegukana Samson Baboua?
Mu Rwanda
biragoye ko wakumva ikipe yaguze umukinnyi ibanje kwishyura amasezerano yari
afite mu yindi kipe. Gusa umuntu acyumva ko Samson Baboua agifite amasezerano
muri Sunrise FC, umuntu yahita yumva ko Musanze FC igihe kuba imwe mu makipe
akoze ayo mateka ikaba yagura amasezerano kugira ngo itunge umukinnyi yifuza.
Gusa siko bimeze.
Umwe mu
bayobozi b’ikipe ya Musanze FC badafite uburenganzira bwo kugaragara mu
itangazamakuru bavugira ikipe ariko uba mu buyobozi, yaganiriye na INYARWANDA
avuga ko abayobozi ba Musanze FC bifuza Samson Baboua mu busatirizi bw’ikipe
kandi bumva ko bizashoboka bitabaje itegeko rya FIFA rivuga ko umukinnyi umaze
amezi atatu adahembwa yemerewe kujya mu yindi kipe.
Yagize ati“Iyo
baganira wumva ahanini bavuga ko ngo kuba Sunrise FC yaramaze amezi ane
idahemba abakinnyi bivuga ko yemerewe kuba yajya ahandi nk’uko itegeko rya FIFA
ribiteganya”.
Ruremesha Emmanuel umutoza wa Musanze FC arashaka rutahizamu
Mu minsi
ishize, Sunrise FC yahembye abakinnyi imishahara y’amezi abiri (2) muri ane (4)
bari babarimo banababwira ko mu minsi ya vuba bazab ababonye andi mafaranga y’imishahara
y’amezi abiri (2) yari asigaye.
Musanze FC
yatangiye gahunda yo gusinyisha abakinnyi bashya kuko kuri uyu wa Kabiri tariki
ya 8 Mutarama 2019 yasinyanye amasezerano na Nzarora Marcel ndetse na Munezero
Fiston abakinnyi bombi batandukanye na Police FC mu Ukuboza 2018.
TANGA IGITECYEREZO