RFL
Kigali

BREAKING NEWS: Nzarora Marcel na Munezero Fiston bahoze muri Police FC basinyiye FC Musanze

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/01/2019 19:20
0


Nzarora Marcel wari umunyezamu wari umaze imyaka itandatu (6) muri Police FC nyuma akaza kwisabira kuyivamo yamaze gusinya amezi atandatu (6) muri FC Musanze ari kumwe na Mugenzi we Munezero Fiston wari umazemo umwaka umwe w’imikino.



Nzarora Marcel wabaye umunyezamu wa Police FC n’Amavubi ndetse akaba yarakinnye n’imikino ya CHAN 2018 muri Maroc, yasabye kuva muri Police FC tariki ya 7 Ukuboza 2018 ahabwa igisubizo yifuzaga tariki ya 8 Ukuboza 2018. Kuri ubu yamaze gusinya amasezerano y’amezi atandatu muri Musanze FC akajya kuziba icyuho cya Mazimpaka Andre wagiye muri Rayon Sports na Mbarushimana Emile wirukanywe muri iyi kipe ashinjwa gahunda zo kugambanira ikipe ngo itsindwe.


Munezero Fiston (Ibumoso) Tuyishimire Placide (hagati) Perezida w'ikipe ya Musanze na Nzarora Marcel (Iburyo)

Munezero Fiston myugariro wari umaze umwaka w’imikino 2017-2018 muri Police FC ndetse akaba yari yaratangiye gukina imikino y’umwaka w’imikino 2018-2019 nawe yasinye amezi atandatu (6) muri Musanze FC aho agiye gutanga umusanzu mu mutima w'ubwugarizi nk'uko Inyarwanda.com tubikesha ubuyobozi bwa Musanze FC. Tariki ya 24 Ukuboza 2018 ni bwo Police FC yatandukanye na Munezero Fiston mu buryo bwemewe n’amategeko nk’uko urwandiko rubatandukanye rubigaragaza (Release Letter).


Nzarora Marcel asanzwe ari umunyezamu w'Amavubi


Mu myaka itatu ishize Munezero Fiston yari mu Mavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND