Kigali

Ibitekerezo bya Mike Karangwa kuri Miss Rwanda 2019, yageze kuri Mwiseneza Josiane yiyambika ishusho y'umukirisitu-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/01/2019 9:46
3


Mike Karangwa ni umwe mu bagabo bamenyekanye hano mu Rwanda nk'umunyamakuru ukomeye mu bijyanye n'imyidagaduro, uyu yanamamaye kandi nk'umwe mu babaye cyane mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda kimwe nandi marushanwa y'ubwiza yabaga hano mu Rwanda. yi niyo mamvu twamwegereye atuganiriza kuri Miss Rwanda 2019.



Mike Karangwa yatangiye abwira Inyarwanda.com ko ashimishijwe cyane no kuba kuri ubu akurikirana irushanwa nk'umufana aho kuba ari mu bagize akanama nkemurampaka. Yabwiye umunyamakuru ko n'ubwo aba atari mu bagize akanama nkemurampaka ariko mu by'ukuri nawe arikurikirana cyane kandi akanaryoherwa no kureba irushanwa.

Abajijwe uko yabonye iri rushanwa muri uyu mwaka yabwiye Inyarwanda ko ari irushanwa riri gutera imbere. Twabajije Mike Karangwa kuri Josiane Mwiseneza umukobwa ukomeje kuvugisha benshi muri iri rushanwa, adusubiza muri aya magambo: "Ku bya Josiane reka simbivuge nk'uwigeze kuba mu kanama nkemurampaka, ahubwo reka mbivuge nk'umukirisitu. Josiane ni umugisha Imana yamuhaye kandi ni we ugomba kuwugumana, kandi uwo Imana yahaye umugisha ntacyo abantu twawukoraho ..."

Miss Rwanda

Mike Karangwa yageze kuri Mwiseneza Josiane yiyambika ishusho y'umukirisitu

Mike Karangwa wigeze kuba umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda yabajijwe niba asanga Mwiseneza Josiane yakwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda, atangaza ko bishoboka cyane ko yakwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda. Ikindi Mike Karangwa yatangaje ni uko uyu mukobwa arusha abafana abandi bakobwa bahanganye.

Ku bwa Mike Karangwa yatangaje ko ubutaha iri rushanwa rikwiriye gusobanurwa cyane abantu bakarimenya kugira ngo impaka zigabanuke. Yatangaje ko icyo asanga cyakabaye gihindurwa ari ukwimura iri rushanwa mu myaka iri imbere ku buryo n'abatuye mu yindi mijyi baribona cyane cyane imijyi minini yunganira Kigali.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MIKE KARANGWA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Olive Mukayisenga6 years ago
    Kubwanjye mbona uriya mwari Josiane yarigiriye ikizere, ntampamvunimwe mbona yo kumuca intege cg kumwerekako ntaho azajyera kbd mubyukuri we yifitemo cg yiyumvamo ubushoboz murakoze.
  • Cyiza6 years ago
    Uyu mukobwa Ni made in rwanda rwose ahubwo yafasha na Leta mugukundisha abanyarwanda ibikorerwa iwacu!!
  • Ndagijimana Michel 6 years ago
    Rwose uyumwari abarihano muri America twese tumurinyuma irikamba rya miss Rwanda 🇷🇼 2019 nirye ararikwiye murakoze



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND