RFL
Kigali

Dj Miller yamaze gusinya amasezerano yo gucurangira muri Cadillac Club

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/01/2019 11:20
0


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko Dj Miller yatandukanye n'akabari yari amaze imyaka ibiri acurangamo ka Bouganivilla. Nyuma yo kuva muri aka kabyiniro kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko uyu mugabo usanzwe ari umwe mu ba Djs bakomeye mu Rwanda yamaze kubona akabyiniro gashya azajya acurangamo.



Dj Miller yatangiye gucuranga muri Bouganivilla mu ntangiriro z'umwaka wa 2017 icyakora mu mpera z'umwaka wa 2018 yatangaje ko yamaze gutandukana n'aka kabari yari amazemo imyaka ibiri ari nako yamenyekaniyemo nk'umu Dj w'umuhanga ndetse hakaba n'abari baramaze kuhayoboka bakurikiye muzika nk'iyi ngiyi.  

Dj Miller ni umwe mu ba Djs bagezweho cyane hano mu Rwanda kimwe na bagenzi be babana mu itsinda rya Dream Team Djs. Uyu musore uri mu bakunzwe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 3 Mutarama 2019 ni bwo yatangarije Inyarwanda.com ko yamaze gusinyana amasezerano na Cadillac Club (akabyiniro kari mu mujyi wa Kigali mu nyubako izwi nka UTC), akaba ari ko agiye kujya acurangiramo.

dj miller

Dj Miller agiye gutangira gucuranga muri Cadillac Club

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yagize ati" Yego namaze gusinyana na bo amasezerano ubu rwose guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mutarama 2019 ndatangirayo akazi nk'umu Dj waho, ubu niho ngiye kujya ncurangira ngira ngo murabizi ko aho nakoreraga nahavuye."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND