RFL
Kigali

Mapambano kwaya yo muri Tanzania iri kubarizwa i Kigali aho yaje gukorana album na Healing Worship Team-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/01/2019 13:02
0


Mapambano kwaya yo mu gihugu cya Tanzania mu rusengero rwa Assemblies of God iri kubarizwa mu Rwanda aho yaje mu gikorwa cyo gukorana album yose n'itsinda Healing Worship Team riri mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda.



Kibonke Muhoza umutoza wa Healing Worship Team yabwiye Inyarwanda.com abaririmbyi 8 ba Mapambano kwaya bageze mu Rwanda ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 3 Mutarama 2019 muri gahunda yo gukorana indirimbo. Yavuze ko bagiye guhita bajya muri studio bagatangira gukora album. Ati: "Bahageze nimugoroba saa kumi n'ebyiri. Baje gukorana album na Healing worship team, mu kanya turajya muri studio"

Mapambano kwaya

Bamwe mu baririmbyi ba Mapambano kwaya

Byitezwe ko Healing Worship team na Mapambano kwaya bazakorana indirimbo 8 zirimo iziri mu rurimi rw'ikinyarwanda n'iziri mu giswahili. Mapambano kwaya yabaye inshuti y'akadasohoka ya Healing worship team kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 2018. Mapambano ni yo yasabye Healing worship team ko bakorana indirimbo.

Kibonke Muhoza yagize ati: "Bariya baririmbyi babaye inshuti zacu kuva mu ntangiriro z'umwaka ushize. Igihe twari twagiyeyo batubereye umugisha, natwe tubabera umugisha, badusaba ubufasha natwe turabyemera. Icyifuzo cyabo ni uko Tanzania n'u Rwanda byagera aho bifatanya muri byose kugeza mu ivugabutumwa bwiza."

Healing worship team

Healing Worship Team iri mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda

Mu gushimangira ikimenyetso cy'ubumwe n'ubufatanye hagati ya Mapambano na Healing WT, kuri izi ndirimbo bagiye gukorana, Mapambano izaririmba mu kinyarwanda, hanyuma Healing WT iririmbe mu Giswahili ururimi rukoreshwa cyane muri Tanzania. Healing Worship Team ikunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Carvaly, Mwami icyo wavuze, Amba hafi, Nguwe neza, Ibiriho ubu n'izindi nyinshi zahembuye imitima ya benshi.

Mapambano kwayaMapambano kwayaMapambano kwaya

Mapambano kwaya yaje mu Rwanda mu kwagura umuziki wayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND